Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 9:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Naho wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzamukorera, muhinge imirima ye, muzanire ibyo kurya umuhungu wa shobuja. Kandi Mefibosheti mwene shobuja, azajya arira ku meza yanjye iminsi yose.» Ubwo Siba yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Kandi wowe n'abahungu bawe n'abagaragu bawe muzajye mumuhingira imirima ye, usarure imyaka kugira ngo mwene shobuja abone ibimutunga. Ariko Mefibosheti mwene shobuja azajya arira ku meza yanjye iteka.” Kandi Siba yari afite abahungu cumi na batanu n'abagaragu makumyabiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Wowe n'abahungu bawe n'abagaragu bawe muzajya mumuhingira, mumusarurire kugira ngo atazasonza. Byongeye kandi Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja, afite uburenganzira bwo gusangira nanjye iminsi yose.” Siba uwo yari afite abahungu cumi na batanu n'abagaragu makumyabiri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Wowe n'abahungu bawe n'abagaragu bawe muzajya mumuhingira, mumusarurire kugira ngo atazasonza. Byongeye kandi Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja, afite uburenganzira bwo gusangira nanjye iminsi yose.” Siba uwo yari afite abahungu cumi na batanu n'abagaragu makumyabiri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 9:10
10 Iomraidhean Croise  

Umwami aramubaza ati «Ariko se ye, Mefibosheti, umuhungu wa shobuja ari hehe?» Siba asubiza umwami, ati «Dore asigaye i Yeruzalemu, kuko yibwiraga ati ’Uyu munsi, inzu ya Israheli iransubiza ubwami bwa data!’»


Yari kumwe n’Ababenyamini igihumbi, na Siba umunyagikari wo mu rugo rwa Sawuli, abahungu be cumi na batanu, n’abagaragu be makumyabiri. Bihutiraga kugera kuri Yorudani gusanganira umwami.


Rwose umugaragu wanjye yambeshyeye ku mwami, umutegetsi wanjye! Ariko rero, mwami mutegetsi wanjye, uri nk’umumalayika w’Imana, ukore icyo ubona kigutunganiye.


Ariko umwami arokora Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani mwene Sawuli, kuko yari yaragiranye na Yonatani isezerano imbere y’Uhoraho.


Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.»


Ahubwo uzagirire ubuntu abana ba Barizilayi w’i Gilihadi; bajye basangira n’abarira ku meza yawe, kuko ineza nk’iyo ari yo bangiriye igihe nari narahunze umuvandimwe wawe Abusalomu.


Amwambura imyambaro ya kinyururu, maze Yoyakini akajya asangira na we ku meza mu gihe yari akiriho.


ibimutunga bya buri munsi, akabihabwa n’umwami w’i Babiloni kugeza ubwo apfuye.


Umwe mu bo basangiraga, ngo yumve ibyo, abwira Yezu ati «Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan