Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 9:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko bukeye, Dawudi arabaza ati «Mbese hari uwaba yararokotse wo mu nzu ya Sawuli, ngo mubere indahemuka kubera Yonatani?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bukeye Dawidi arabaza ati “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Igihe kimwe Dawidi arabaza ati: “Mbese hari umuntu wo mu muryango wa Sawuli waba ukiriho, kugira ngo nzamugirire neza nitūra Yonatani?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Igihe kimwe Dawidi arabaza ati: “Mbese hari umuntu wo mu muryango wa Sawuli waba ukiriho, kugira ngo nzamugirire neza nitūra Yonatani?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 9:1
15 Iomraidhean Croise  

Mbega umubabaro ngufitiye, Yonatani muvandimwe! Nagukundaga byahebuje! Ubucuti bwawe bwambereye akataraboneka, bwasumbyaga ubwiza urukundo rw’abagore.


Ariko umwami arokora Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani mwene Sawuli, kuko yari yaragiranye na Yonatani isezerano imbere y’Uhoraho.


Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.»


Ahubwo uzagirire ubuntu abana ba Barizilayi w’i Gilihadi; bajye basangira n’abarira ku meza yawe, kuko ineza nk’iyo ari yo bangiriye igihe nari narahunze umuvandimwe wawe Abusalomu.


Ntuzatererane incuti yawe cyangwa incuti ya so, ntuzirukire ku muvandimwe wawe mu gihe cy’amakuba; umuturanyi uri bugufi aruta umuvandimwe uri iyo gihera.


Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri: ntazabura ingororano ye.»


Nuko Umwami azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’


Umuntu wese uzabaha ikirahuri cy’amazi yo kunywa abitewe n’uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura igihembo cye.


Ahasigaye, nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi.


Yonatani abwira Dawudi, ati «Igendere amahoro! Ubwo twagiranye isezerano mu izina ry’Uhoraho, azakomeze kuba hagati yawe nanjye, azabe no hagati y’urubyaro rwawe n’urwanjye iteka ryose.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan