Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 8:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Maze Dawidi ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cy'i Siriya gitwarwa n'i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Dawidi ashyiraho ibigo by'ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose Uhoraho yamuhaga gutsinda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Dawidi ashyiraho ibigo by'ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose Uhoraho yamuhaga gutsinda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 8:6
26 Iomraidhean Croise  

Nuko abami bose, abagaragu ba Hadadezeri, babonye ko batsinzwe na Israheli baracogora, bayoboka Israheli, barayikorera. Kandi Abaramu batinya kugaruka gutabara Abahamoni.


Icyo gihe Dawudi yari mu buhungiro, naho ingabo z’Abafilisiti ziri i Betelehemu.


None igihe kirageze. Koko rero, dore ibyo Uhoraho yavuze kuri Dawudi: ’Ku bw’ikiganza cya Dawudi umugaragu wanjye, nzarokora umuryango wanjye Israheli ikiganza cy’Abafilisiti nyirokore n’ikiganza cy’abanzi bayo bose.’»


Dawudi akajya arushaho gukomera, kandi Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo yari kumwe na we.


Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.


Ashyira abatware muri Edomu yose, maze Abanyedomu bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho agaha Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.


Atsinda n’Abamowabu, abarambika hasi maze abageresha umugozi; agera inkubwe ebyiri z’umugozi ku bari bwicwe, n’indi nkubwe imwe yuzuye y’umugozi ku bagomba kurokoka. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro.


Dawudi afata ingabo za zahabu, abagaragu ba Hadadezeri bikingiraga, azijyana i Yeruzalemu.


Nyuma y’urupfu rw’umwami Akabu, igihugu cya Mowabu cyagomeye Israheli.


Ibindi bigwi bya Yerobowamu, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, uko yarwanaga, — dore ko yagaruriye Yuda na Israheli imigi ya Damasi na Hamati — ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?


Uhoraho yahoranaga na we, agashobora kugera ku byo yashakaga gukora byose. Yigaragambije ku mwami w’Abanyashuru, yanga gukomeza kumukorera.


Mesha, umwami w’i Mowabu, yari umutunzi akajya atura umwami w’Abayisraheli utwana tw’intama ibihumbi ijana n’amapfizi y’intama z’ubwoya bwinshi ibihumbi ijana.


Ashyiraho abatware muri Edomu kandi Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose.


Mu migi yose ikomeye y’Abayuda ahashyira ingabo kandi ashyira n’abategetsi mu gihugu cyose cya Yuda no mu migi ya Efurayimu yari yarigaruriwe na se Asa.


Nuko mbwira Uhoraho, nti «Ni wowe Imana yanjye! Uhoraho, tega amatwi, wumve ijwi ryanjye rigutakambira!»


Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo, inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu, ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.»


Ku munsi w’urugamba, ifarasi barayambika bakayitunganya, ariko Uhoraho ni we utanga gutsinda.


Yonatani atsinda umwe mu batware bategekera Abafilisiti wari utuye i Gibeya, nuko Abafilisiti barabimenya. Hanyuma Sawuli ategeka ko bavuza ihembe mu gihugu cyose, agira ati «Abahebureyi babyumve!»


Umunsi umwe, Yonatani mwene Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ze, ati «Ngwino twambuke tujye mu ngando y’abafilisiti iri hakurya hariya.» Ariko ntiyabibwira se.


Maze mu ngando, mu misozi yose no mu bantu bose igikuba kiracika, abazamu n’ingabo zose bakuka umutima, isi ihinda umushyitsi, ari Imana ibakangaranyije.


Yonatani abwira uwo muntu wamutwazaga intwaro, ati «Ngwino twambuke, tugere ku ngando ya ziriya ntagenywe, wenda Uhoraho araturwanirira; kuko twaba benshi cyangwa se bake, ntacyabuza Uhoraho kuduha gutsinda.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan