Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 8:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Dawudi atsinda Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Yatsinze na Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k'uruzi rwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Yatsinze na Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k'uruzi rwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 8:3
15 Iomraidhean Croise  

Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.»


Abaramu babonye ko Israheli ibatsinze, bakoranira hamwe bose.


Bukeye, Hadadezeri yohereza intumwa ku Baramu bose bo hakurya y’Uruzi. Baraza bagera i Helamu; Shobaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri, abarangaje imbere.


Nuko abami bose, abagaragu ba Hadadezeri, babonye ko batsinzwe na Israheli baracogora, bayoboka Israheli, barayikorera. Kandi Abaramu batinya kugaruka gutabara Abahamoni.


Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Betirehobu n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane; bakaba ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza ibirenge. Umwami w’i Maka na we azana abantu igihumbi, naho ab’i Tobu bari abantu ibihumbi cumi na bibiri.


Yigali mwene Natani w’i Soba, Bani w’i Gadi,


Dawudi atsindira Hadadezeri, umwami w’i Soba, ahagana Hamati, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati.


Hanyuma Salomoni atera i Hamati‐Soba, arahigarurira.


Igenewe umuririmbisha. Iririmbwa nk’iyitwa «Lisi y’Isezerano». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Igenewe kwigisha.


Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi, avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.


Nzagukebera igihugu guhera ku Nyanja y’Urufunzo kugeza ku Nyanja y’Abafilisiti, no guhera ku butayu kugeza ku Ruzi. Nimara kukwegurira abaturage b’icyo gihugu, maze ukabanesha,


Ahantu hose muzashinga ikirenge hazaba habaye ahanyu; kuva ku butayu bwo mu majyepfo, kugera kuri Libani mu majyaruguru, kuva ku ruzi rwa Efurati mu burasirazuba kugera ku Nyanja y’Iburengerazuba, ngicyo igihugu cyanyu.


Sawuli yamaze kuba umwami wa Israheli, ashyamirana n’abanzi be b’impande zose, arwana na Mowabu, n’Abahamoni n’Abanyedomu, n’umwami w’i Shoba, n’Abafilisiti, kandi aho yaganaga hose yabagiriraga nabi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan