Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 8:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti, n’abahungu ba Dawudi bari abaherezabitambo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n'Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b'intebe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo zarindaga Dawidi zigizwe n'Abakereti n'Abapeleti, abahungu ba Dawidi na bo bari ibyegera bye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo zarindaga Dawidi zigizwe n'Abakereti n'Abapeleti, abahungu ba Dawidi na bo bari ibyegera bye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 8:18
18 Iomraidhean Croise  

Nuko abagaragu be bose bamuhitaho, Abakereti, Abapeleti, Abagiti, n’abantu magana atandatu bavuye i Gati bamukurikiye, bose banyura imbere ye.


Yowabu yategekaga ingabo zose za Dawudi. Benayahu, mwene Yehoyada, agategeka Abakereti n’Abapeleti.


Hakaba na Ira w’i Yayiri, wari umuherezabitambo wa Dawudi.


Nuko Abishayi n’ingabo za Yowabu, Abakereti, Abapeleti, n’abandi bose bamenyereye kurwana, bava i Yeruzalemu bakurikiye Sheba, mwene Bikuri.


Umuherezabitambo Sadoki, umuhanuzi Natani, na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’Abakereti n’Abapeleti baramanuka; bahekesha Salomoni ku nyumbu y’umwami Dawudi, bamujyana i Gihoni.


Umwami yamwoherereje umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani, na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’Abakereti hamwe n’Abapeleti, bamuhekesha ku nyumbu y’umwami.


Ariko umuherezabitambo Sadoki, na Benayahu mwene Yehoyada, n’umuhanuzi Natani, na Shimeyi, na Reyi, n’intwari za Dawudi, bo ntibigeze bifatanya na Adoniya.


Umwami Salomoni yohereza Benayahu mwene Yehoyada, afata Adoniya aramwica.


Benayahu mwene Yehoyada wari umutware w’ingabo; abaherezabitambo Sadoki na Abiyatari;


umukuru w’abatware Azariyahu mwene Natani; Zabudi mwene Natani wari icyegera cy’umwami;


Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumiza abategetsi bakuru b’ingabo z’Abakari n’ingabo zarindaga ibwami, bamusanga mu Ngoro y’Uhoraho. Asezerana na bo kandi abarahiriza mu Ngoro y’Uhoraho, hanyuma abereka umwana w’umwami.


Benaya mwene Yehoyada, umwana w’umugabo w’intwari ukomoka i Kabuseli, yagaragaje ubutwari bwe kenshi. Ni we wishe abahungu bombi ba Ariyeli w’i Mowabu, ni na we wamanutse yicira intare ku iriba, ku munsi w’urubura.


Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti; naho bene Dawudi, bari ibyegera by’umwami.


jye, Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Abafilisiti, ntsembe Abakereti, ndimbure n’abasigaye mu batuye ku nkengero y’inyanja.


Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja, mwebwe, hanga ry’Abanyakireta! Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti «Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!»


Ni twe twagabye igitero i Negevu y’Abakereti, icyo muri Yuda n’icy’i Negevu y’i Kalebu kandi dutwika umugi w’i Sikilage.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan