Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 7:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk'amazina y'abakomeye bo mu isi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana, nagutsindiye abanzi bose kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana, nagutsindiye abanzi bose kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 7:9
23 Iomraidhean Croise  

Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha.


Dawudi aririmbira Uhoraho indirimbo, umunsi Uhoraho amurokoye ikiganza cy’abanzi be bose n’icya Sawuli.


Iyo ndi kumwe nawe mbasha gutambuka imikokwe y’abanzi, iyo ndi kumwe n’Imana yanjye, nsimbuka inkike zabo.


nabahinduye umukungugu, ndabanyukanyuka nk’urwondo mu nzira.


Aya ni yo magambo ya nyuma ya Dawudi: «Uwo ni Dawudi mwene Yese ubivuze, uwo ni umugabo w’igikomangoma ubivuze, uwasizwe amavuta n’Imana ya Yakobo, uwo indirimbo za Israheli zikunda gusingiza.


Dawudi akajya arushaho gukomera, kandi Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo yari kumwe na we.


Nuko Dawudi aba ikirangirire, ubwo yari atabarutse avuye gutsinda Abaramu ibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu.


Ashyira abatware muri Edomu yose, maze Abanyedomu bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho agaha Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.


Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.


Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.


Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi, umwungikanyaho icyubahiro n’ishema.


Nta bwo azatungurwa n’umwanzi, n’umubisha nta bwo azamukangaranya;


yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana;


Uhoraho yagumanye na Yozuwe, wari umaze kuba ikirangirire mu gihugu cyose.


maze aho ateye hose akahatsinda, kuko Uhoraho yabaga ari kumwe na we.


Bukeye, Abafilisiti bongera kugaba ibitero. Buri gihe uko bateraga, Dawudi yarabatsindaga, akarusha kure abagaragu bose ba Sawuli. Nuko bituma izina rye riba icyamamare.


Avana umutindi mu mukungugu, agakura umukene mu mwanda, kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma, kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro. Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho; kandi akaba ari zo yayiteretseho.


Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.


Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan