Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 7:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 “Nuko umugaragu wanjye Dawidi umubwire utya uti ‘Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ati: Nagukuye mu rugo rw'intama mu bwungeri bwazo, ngo ube umutware w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 None rero ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ni jye Uhoraho Nyiringabo wakwikuriye mu rwuri aho wari uragiye intama, nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 None rero ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ni jye Uhoraho Nyiringabo wakwikuriye mu rwuri aho wari uragiye intama, nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 7:8
17 Iomraidhean Croise  

Nuko Natani abwira Dawudi, ati «Uwo muntu ni wowe! None Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya ’Ni jye wakwisigiye amavuta ngo ube umwami wa Israheli, kandi nkurokora ikiganza cya Sawuli.


Nuko umugore aravuga ati «None rero, ni kuki wakoreye igikorwa nk’icyo umuryango w’Imana? Uhereye ku byo umwami avuze, yiciriye urubanza ubwe, kuko atagaruye umuhungu we yirukanye.


Aya ni yo magambo ya nyuma ya Dawudi: «Uwo ni Dawudi mwene Yese ubivuze, uwo ni umugabo w’igikomangoma ubivuze, uwasizwe amavuta n’Imana ya Yakobo, uwo indirimbo za Israheli zikunda gusingiza.


Ubwo Dawudi yarebaga umumalayika wicaga imbaga, abwira Uhoraho, ati «Ni jye wacumuye, kandi ni jye wakoze icyaha, ariko se nk’iyi mbaga yo yakoze iki? Ndakwinginze ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye!»


Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero, Uhoraho yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»


Nuko Dawudi asubiza Mikali, ati «Nabikoreye imbere y’Uhoraho wantoranyije, akandutisha so n’inzu ye yose maze akangira umutware wa Israheli, umuryango w’Uhoraho, kandi nzakomeza kwicisha bugufi imbere y’Uhoraho!


Salomoni arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, akakugirira ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami.


’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye Israheli mu Misiri, nta mugi n’umwe nahisemo mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye; ariko nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’


None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho Nyir’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye.


Dawudi abwira Imana, ati «Ese si jye wategetse ko abantu babarurwa? None se si jyewe wacumuye kandi nkagira nabi? Ariko se ririya shyo ryakoze iki? Uhoraho Mana yanjye, ukuboko kwawe nikube ari jye gushikamira, jyewe n’uru rugo rwanjye, ariko umuryango wose uwurokore iki cyorezo!»


Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ’Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli !’


Dawudi uwo nyine yatonnye ku Mana, maze ayisaba guteganya Ingoro igenewe Imana ya Yakobo.


Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize, ngo ube umutware w’umuryango we?


Avana umutindi mu mukungugu, agakura umukene mu mwanda, kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma, kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro. Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho; kandi akaba ari zo yayiteretseho.


«Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan