2 Samweli 7:23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu23 Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukirukana imbere yawo amahanga menshi hamwe n’imana zayo? Faic an caibideilBibiliya Yera23 Ni irihe shyanga riri mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli? Imana yahagurukijwe no kuricungurira kuba ubwoko bwayo kugira ngo yibonere izina, igakora ibikomeye kandi biteye ubwoba ku bwabo no ku bw'igihugu cyawe imbere y'abantu bawe wacunguye, ukabīvanira muri Egiputa, ukabakiza amahanga n'imana zayo? Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D23 Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikorera igihugu cyawe ibikomeye kandi bitangaje imbere y'abantu bawe, ibavana mu Misiri imbere y'abanyamahanga n'imbere y'ibigirwamana byabo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana23 Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikorera igihugu cyawe ibikomeye kandi bitangaje imbere y'abantu bawe, ibavana mu Misiri imbere y'abanyamahanga n'imbere y'ibigirwamana byabo. Faic an caibideil |
Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukawukura mu Misiri, ukirukana imbere yawo amahanga menshi?