Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 7:22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Koko uri intagereranywa, Nyagasani Uhoraho, nta wundi muhwanye, kandi uretse wowe nta yindi Mana ibaho, duhereye ku byo twiyumviye n’amatwi yacu byose!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Ni cyo ubereye ukomeye, Uwiteka Mana, kuko nta wuhwanye nawe, kandi nta yindi mana iriho keretse wowe, nk'ibyo twumvishije amatwi yacu byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Nyagasani Uhoraho, erega urakomeye, nta we muhwanye! Koko nta yindi mana ibaho itari wowe nk'uko twabyiyumviye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Nyagasani Uhoraho, erega urakomeye, nta we muhwanye! Koko nta yindi mana ibaho itari wowe nk'uko twabyiyumviye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 7:22
33 Iomraidhean Croise  

Ni nde Mana itari wowe? Ni nde rutare nk’Imana yacu?


aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana iriho ari mu ijuru, ari no ku isi ihwanye nawe, yakomereza nkawe Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe bagenda imbere yawe n’umutima wabo wose.


Kuko Uhoraho akomeye kandi akwiye gusingizwa, akaba ateye ubwoba kandi akaruta imana zose.


Ni nde ariko wagira ubushobozi bwo kuyubakira Ingoro kandi n’ijuru ari ijuru ubwaryo itarikwirwamo? Mbese jye ndi nde kugira ngo mbe nakubakira Ingoro Imana yacu, uretse kugira ngo umwotsi w’ibitambo ujye uzamuka uyigana?


Jyewe nzi neza ko Uhoraho ari igihangange, ko Umutegetsi wacu asumba ibigirwamana byose.


Uhoraho ni igihangange, akaba rwose akwiriye gusingizwa; ubwamamare bwe ntibugereranywa.


Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore.


Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore.


kuko uri igihangange, kandi ugakora ibitangaza, wowe wenyine, Mana y’ukuri!


Nyagasani, nta mana n’imwe muhwanye! Ibikorwa byawe ntibigereranywa.


Uhoraho, ijuru niryamamaze ibitangaza byawe, n’ubudahemuka bwawe mu ikoraniro ry’intungane.


Uhoraho ni igihangange mu ikoraniro ry’intungane, arusha igitinyiro ibyegera bye byose.


Kuko Uhoraho ari igihangange, akaba akwiye rwose ibisingizo, indahangarwa isumba imana zose;


Bityo uzatekerereze umuhungu wawe n’umwuzukuru wawe ukuntu nasumbirije Abanyamisiri, n’ukuntu nakoreye ibimenyetso iwabo, kugira ngo mumenye ko ari jyewe Uhoraho.»


Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe? Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane? Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje? Ugakora ibintu bihebuje?


Barayirundarunda, iba ibirundo n’ibirundo, maze igihugu gihinduka umunuko kubera iyo mpamvu.


Farawo arasubiza ati «Ejo!» Nuko Musa ati «Bizagenda nk’uko ubivuze, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe uhwanye n’Uhoraho Imana yacu.


Kuko ubu ngubu ho, ibyorezo byanjye byose ngiye kubiguteza, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe ku isi duhwanye.


Imana mwayinganya na nde, ni ikihe se mwayigereranya?


«Ni nde mwangereranya na we ? Ni nde twaba duhwanye ?» Uwo ni Nyir’ubutagatifu ubivuze.


Uhoraho, Umuremyi w’ijuru, we Mana yaremye isi akayitunganya, akayikomeza kandi ntayiremere kuba umurangara, ahubwo kugira ngo iturwe; avuze atya : Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho.


Ngaho nimungarukire, maze mubone gukizwa, mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi, kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho.


Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye, nta yindi mana ibaho. Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi,


Ngaho rero, bwira umuryango wa Israheli uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo byose si mwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo.


Mubimenye neza — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ko atari mwebwe ngirira; ahubwo nimugire isoni, muryango wa Israheli, kandi mumwazwe n’iyo myifatire yanyu.»


Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe.


«Uhoraho Mana, watangiye kwereka umugaragu wawe ubuhangange bwawe n’ububasha bw’ukuboko kwawe. Ese mu ijuru cyangwa ku isi hari indi mana muhwanya ibikorwa n’ububasha?


Noneho rero ubu nimurebe: Ni jyewe ubwanjye, nta wundi. Nta yindi mana indi iruhande! Ni jye wica kandi nkabeshaho, uwo mfashe ntanyikura.


Woweho warabyeretswe, kugira ngo umenyereho ko Uhoraho ari we Mana, ko nta yindi Mana ibaho uretse we.


Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho.


Nta we uhwanyije ubutungane n’Uhoraho, nta wundi wundi uretse wowe, nta rutare rwagereranywa n’Imana yacu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan