Uriya asubiza Dawudi, ati «Ubushyinguro bw’Imana, Israheli na Yuda bari mu ngando, kandi na databuja Yowabu n’abagaragu b’umutegetsi wanjye bari mu gasozi, none jyewe ngo ningende njye iwanjye kurya, kunywa no kuryamana n’umugore wanjye! Ndahiye Imana Nyir’ubuzima, nkarahira n’ubuzima bwawe bwite, ko ntazakora ibintu nk’ibyo.»
Ariko umuherezabitambo Sadoki, na Benayahu mwene Yehoyada, n’umuhanuzi Natani, na Shimeyi, na Reyi, n’intwari za Dawudi, bo ntibigeze bifatanya na Adoniya.
Ibigwi by’umwami Dawudi, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu Mateka ya Samweli umushishozi, no mu Mateka y’umuhanuzi Natani, no mu ya Gadi umushishozi.
Naho Ubushyinguro bw’Imana, Dawudi yari yarabuzamuye, abuvana i Kiriyati‐Yeyarimu, abujyana ahantu yari yarabuteguriye, kuko yari yarabushingiye ihema i Yeruzalemu.
Ibindi bigwi bya Salomoni, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, nta bwo byanditswe se mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Umuhanuzi Natani, mu byahanuwe na Ahiya w’i Silo no mu byahishuriwe Ido w’umushishozi ku byerekeye Yerobowamu mwene Nebati?