Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 7:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Umwami Dawidi aherako arinjira, yicara imbere y'Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye ko undinda ukarinda ungeza aha?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y'Uhoraho, arasenga ati: “Nyagasani Uhoraho, ari jye ari n'umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y'Uhoraho, arasenga ati: “Nyagasani Uhoraho, ari jye ari n'umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 7:18
15 Iomraidhean Croise  

Yakobo ariyamirira, ati «Mana ya data Abrahamu, Mana ya data Izaki, Uhoraho, wowe wambwiye uti ’Subira mu gihugu cyawe, mu gihugu cya ba sokuruza, nzakugirira neza’,


sinkwiriye ubuntu n’ineza wagiriye umugaragu wawe w’intamenyekana! Dore nambutse Yorudani iyi ngiyi, nitwaje inkoni gusa; none mpindukiye ngabye inkambi ebyiri.


Inzu yanjye se, si ko imeze ku Mana, kuko yanyemereye isezerano ritazashira, ritunganye muri byose kandi ryubahirizwa? Imitsindo yanjye, n’ibinyura umutima byose, si yo mbikesha?


Natani abwira atyo Dawudi, akurikije ayo magambo yose n’iryo bonekerwa ryose.


Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha?


Naho jyewe, ndi nde, n’umuryango wawe ni iki, byatuma twagutura amaturo nk’aya, tubyishakiye? Byose bituruka kuri wowe, kandi n’ibyo tuguhaye bivuye mu kiganza cyawe.


Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,


Musa abwira Imana, ati «Jyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kuvana Abayisraheli mu Misiri?»


Hezekiya yakira ibaruwa ayishyikirijwe n’intumwa, arayisoma, hanyuma arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Aramburira iyo baruwa imbere y’Uhoraho,


Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu,


Ariko Gideyoni aramubaza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye, Israheli nzayikiza nte? Inzu yanjye ni yo isuzuguritse mu mazu ya Manase; kandi nanjye, ni jye muto mu rugo rwa data!»


Nuko Ruta amupfukama imbere, maze yubama ku butaka, aramubwira ati «Ni iki kiguteye kungirira neza utyo, ukanyitaho kandi ndi Umunyamahangakazi?»


Nuko Samweli aravuga ati «N’ubwo wigaya nawe ubwawe, ese ubundi nturi umutware w’imiryango ya Israheli? Uhoraho yagusigiye kuba umwami wa Israheli.


Dawudi abwira Sawuli ati «Jye naba ndi nde, cyangwa se ubwoko bwa data bwaba ari ubuhe muri Israheli, kugira ngo mbe umukwe w’umwami?»


Maze Sawuli aramusubiza ati «Mbese sindi uwo mu muryango wa Benyamini, ari wo muto mu miryango yose muri Israheli, kandi inzu yanjye si yo isuzuguritse mu mazu yose ya Benyamini? Ni iki rero gitumye umbwira ibyo ngibyo?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan