Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 7:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 ubwo nategekaga abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi nzaguha ihumure ku banzi bawe bose. Ndetse Uwiteka arakubwiye ngo azakuremamo umuryango.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 igihe nari narashyizeho abacamanza bo kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nawe nzakurinda abanzi bawe bose. Jyewe Uhoraho ngusezeranyije ko abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 igihe nari narashyizeho abacamanza bo kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nawe nzakurinda abanzi bawe bose. Jyewe Uhoraho ngusezeranyije ko abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 7:11
20 Iomraidhean Croise  

Ubwo rero umwami atura mu ngoro ye, kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije.


None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Mbese ni uko ukunda kugenzereza abantu, Nyagasani Uhoraho?


Kuko ari wowe ubwawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wabihishuriye umugaragu wawe uvuga uti ’Nzakubakira inzu.’ Ngiyo impamvu umugaragu wawe yatinyutse kuvuga iri sengesho.


Niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye, ugakora ibitunganiye amaso yanjye, ukitondera amategeko n’amateka yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawudi yabigenzaga, nzabana nawe kandi nkubakire inzu ikomeye nk’iyo nubakiye Dawudi; kandi nzaguha Israheli.


Kuva ubu, ndahiye mu izina ry’Uhoraho Nyir’ubuzima, we wankomeje agatuma nicara ku ntebe ya data Dawudi, kandi akanyinjiza mu rwego rw’abami nk’uko yari yarabivuze: uyu munsi Adoniya aricwa.»


mbese nk’igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye. Nzagukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu.


Ni we uzubakira izina ryanjye Ingoro. Azambera umwana nanjye mubere umubyeyi, kandi nzakomeza ubwami bwe muri Israheli iteka ryose.’


Imana se iretse kugira icyo ikora, hari uwayishinja? Ihishe uruhanga rwayo se, yabonwa na nde? Nyamara igenzura ibihugu n’abantu,


abanzi babo babisha agahato, bashikamirwa n’ikiganza cyabo.


Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Salomoni. Niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’ukuyubaka baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari we urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa.


Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze, we wakwije amatongo ku isi!


Abo bagore babiri b’ababyaza, Imana ibahembera ko bayitinye, ibaha urubyaro.


Ubuhanga bwiyubakira urugo rwabwo, naho ubusazi bukisenyera.


Ukwemera kwabo kwatumye batsinda amahanga, bategekana ubutabera, buzurizwa amasezerano, bazibiranya urwasaya rw’intare,


Nuko nitorere umuherezabitambo nyawe, uzakurikiza uko umutima wanjye ushaka n’icyo nifuza. Nzamwubakira inzu ihamye, kandi ahore anogeye uwo nzaba narasize amavuta.


kandi ndakwinginze ngo ubabarire umuja wawe icyaha cye. Uhoraho ntazabura kubakira umutegetsi wanjye inzu ihamye, kuko umutegetsi wanjye arwana intambara z’Uhoraho, kandi ikibi ntikikakurangweho iminsi yose y’ubugingo bwawe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan