Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 6:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Ubwo Uhoraho arakarira Uza, maze Imana imutsinda aho kubera icyo cyaha cye. Apfira aho bugufi y’Ubushyinguro bw’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Maze uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsindaho amuhoye icyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw'isanduku y'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Uhoraho arakarira Uza cyane, amutsinda aho amuhoye icyo cyaha. Nuko Uza agwa iruhande rw'Isanduku y'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Uhoraho arakarira Uza cyane, amutsinda aho amuhoye icyo cyaha. Nuko Uza agwa iruhande rw'Isanduku y'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 6:7
10 Iomraidhean Croise  

Dawudi arababara, kubera ko Uhoraho yari abaciyemo icyuho, yica Uza. Na n’ubu aho hantu hitwa ’Peresi‐Uza’, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza.’


Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Uza, buramwica kuko yari yaramburiye ukuboko ku Bushyinguro. Agwa aho imbere y’Imana.


Amambere koko ntimwari muhari, Uhoraho yaduciyemo icyuho, kuko tutari twamutunganirije uko bikwiye.»


Nuko aravuga ati «Abalevi bonyine ni bo bazajya baheka Ubushyinguro kuko ari bo Uhoraho yitoreye ngo bajye baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho kandi banabukorere ubuziraherezo.»


Ingoro y’Uhoraho nijya guhaguruka, Abalevi bazayiremura, maze nihagarara bayiremekanye. Nihagira utari uwo muri bo uhegera, azicwe.


Ingando nihaguruka, Aroni n’abahungu be bazaba barangije gutwikira Ingoro n’ibikoresho byayo byose, maze bene Kehati baze bayiheke. Ntibazakore ku Ngoro kuko byabaviramo gupfa. Ngibyo ibyo bene Kehati bashinzwe kwikorera mu ihema ry’ibonaniro.


Hashize iminsi igera ku icumi, Uhoraho akubita Nabali arapfa.


Nyamara, mu bantu b’i Betishemeshi, bene Yekonyahu ntibari bishimye igihe Ubushyinguro bw’Uhoraho buje, maze Uhoraho abicamo abantu mirongo irindwi. Nuko rubanda rwose birabashavuza, kuko Uhoraho yabahannye bikomeye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan