Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 6:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Nuko Ubushyinguro bw’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze yumva mu mutima we amuhinyuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Bacyinjiza isanduku y'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali mwene Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Umwami Dawidi ataraka ahamiririza imbere y'Uwiteka, amugayira mu mutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Igihe Isanduku y'Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere y'Isanduku y'Uhoraho aramugaya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Igihe Isanduku y'Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere y'Isanduku y'Uhoraho aramugaya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 6:16
12 Iomraidhean Croise  

Ubwo Dawudi yohereza intumwa kwa Ishibosheti mwene Sawuli, aramubwira ati «Nyoherereza umugore wanjye Mikali, nakoye ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisiti.»


Nyamara Dawudi afata ikigo cya Siyoni, gihinduka ’Umurwa wa Dawudi.’


Dawudi n’umuryango wa Israheli bazamukana Ubushyinguro bw’Uhoraho, bavuza urwamo rw’ibyishimo n’amakondera.


Dawudi na we arataha, kugira ngo ahe umugisha urugo rwe. Mikali, umukobwa wa Sawuli, asohoka asanganiye Dawudi, aramubwira ati «Mbega ukuntu uyu munsi umwami wa Israheli yihaye icyubahiro, yiyambura imbere y’abaja n’abacakara be, boshye umuntu utagira agaciro!»


Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze amugayira mu mutima.


Tugirire impuhwe, Uhoraho, tugirire impuhwe, kuko twahagijwe agashinyaguro!


Nyagasani, Mugaba w’ingabo, sinzakoze isoni abakwiringira, ngo ntere ikimwaro abagushakashaka, Mana ya Israheli!


Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago; mbese nk’uwo bagera imbere, bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho.


Ariko hakaba n’abandi babakwena, bagira bati «Aba bantu basinze divayi nshyashya!»


Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kwumva ibya Roho w’Imana; koko rero, kuri we ni nk’ibisazi, maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine.


Bukeye Sawuli abwira Dawudi, ati «Dore Meraba umukobwa wanjye w’imfura, ni we nzagushyingira, ariko urakomeze kuba intwari ku mirimo yanjye, kandi urwane intambara z’Uhoraho.» Sawuli yaribwiraga ati «Ntazangwaho, ahubwo azicwe n’Abafilisiti.»


Hanyuma ariko, Mikali umukobwa wa Sawuli aza kubenguka Dawudi; babibwiye Sawuli biramushimisha.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan