Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 6:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Bukeye, baza kubwira Dawudi, bati «Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi‐Edomu n’ibyo atunze byose kubera Ubushyinguro bw’Imana.» Dawudi rero ni ko kugenda, avana Ubushyinguro bw’Imana mu rugo rwa Obedi‐Edomu, maze abujyana mu Murwa wa Dawudi bishimye cyane.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Bukeye babwira Umwami Dawidi bati “Uwiteka yahaye umugisha Obededomu n'urugo rwe n'ibyo afite byose, ku bw'isanduku y'Imana.” Dawidi aherako arahaguruka ajya gukura isanduku y'Imana kwa Obededomu, ayicyura mu rurembo rwa Dawidi yishīma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Hanyuma Umwami Dawidi amenya ko Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi-Edomu n'ibye byose kubera Isanduku y'Imana. Nuko ajya kwa Obedi-Edomu avanayo Isanduku y'Imana, bayijyana mu Murwa wa Dawidi bishimye cyane.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Hanyuma Umwami Dawidi amenya ko Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi-Edomu n'ibye byose kubera Isanduku y'Imana. Nuko ajya kwa Obedi-Edomu avanayo Isanduku y'Imana, bayijyana mu Murwa wa Dawidi bishimye cyane.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 6:12
16 Iomraidhean Croise  

Nyamara Dawudi afata ikigo cya Siyoni, gihinduka ’Umurwa wa Dawudi.’


Nuko Salomoni akoranyiriza iruhande rwe i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware b’imiryango n’ibikomangoma byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvanye mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni.


Abakuru ba Israheli bamaze kuhagera, abaherezabitambo baheka Ubushyinguro.


Bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byo mu ihema — abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. —


Abalevi baheka Ubushyinguro bw’Imana bashyize imijishi yabwo ku ntugu zabo, nk’uko Musa yabitegetse akurikije ijambo ry’Uhoraho.


Nuko Dawudi, n’abakuru b’Abayisraheli, n’abatware bategekaga ibihumbi, bagenda bishimye bazamuye Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho babuvanye mu rugo rwa Obededomu.


isezerano yagiranye na Abrahamu, rigakomezwa n’indahiro ya Izaki,


Obededomu yabyaye abahungu, ari bo Shemaya w’imfura, Yehozabadi uwa kabiri, Yowa uwa gatatu, Sakari uwa kane, Netaneli uwa gatanu,


Amiyeli uwa gatandatu, Isakari uwa karindwi, Pewuletayi uwa munani, kuko Imana yari yaramuhaye umugisha.


Nuko Salomoni akoranyiriza i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware bose b’imiryango n’ibikomangoma byose byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvane mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni.


Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri: ntazabura ingororano ye.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan