Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 5:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Dawudi aba muri icyo kigo; acyita ’Umurwa wa Dawudi.’ Hanyuma yubakisha impande zose urukuta ruwukikije, uhereye i Milo ukageza imbere yawo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka impande zose, uhereye inyuma ya Milo ukageza imbere y'aho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Dawidi atura muri icyo kigo ntamenwa, acyita Umurwa wa Dawidi. Yubakisha n'andi mazu uhereye i Milo ukageza aho yari atuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Dawidi atura muri icyo kigo ntamenwa, acyita Umurwa wa Dawidi. Yubakisha n'andi mazu uhereye i Milo ukageza aho yari atuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 5:9
16 Iomraidhean Croise  

Nyamara Dawudi afata ikigo cya Siyoni, gihinduka ’Umurwa wa Dawudi.’


Kuri uwo munsi Dawudi yari yavuze ati «Ushaka gutsinda Abayebuzi, ni ngombwa ko anyura ku mugezi . . . Naho abo bacumbagurika n’impumyi, bo banteye iseseme!» (Ni yo mpamvu banavuze bati «Impumyi n’abacumbagira, ntibazinjira mu Ngoro y’Uhoraho.»)


Dawudi rero yanga kujyana Ubushyinguro bw’Imana iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abugarura mu rugo rwa Obedi‐Edomu w’Umugiti.


Dore impamvu yatumye ahemukira umwami. Salomoni yubakaga Milo agira ngo azibe icyuho mu nkike z’Umurwa wa se Dawudi.


Dawudi aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi.


Dore uko Salomoni yabigenjeje atoranya abantu bo gukora imirimo y’agahato kugira ngo bubake Ingoro y’Uhoraho, inzu ye bwite, Milo, urukuta rw’amabuye rwa Yeruzalemu, Hasori, Megido na Gezeri.


Salomoni yubatse Milo igihe umukobwa wa Farawo avuye mu Murwa wa Dawudi, agataha mu nzu Salomoni yamwubakiye.


Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?


Abagaragu ba Yowasi baramugomera, baramugambanira, bamwicira i Betimilo . . .


Hanyuma yubaka umugi n’ahakikije i Milo, mu mpande zose, naho Yowabu asana ahari hasigaye.


Hezekiya arikomeza, yongera kubaka inkike zari zarasenyutse, azubakaho iminara kandi yubaka n’indi nkike, inyuma y’iya mbere; arongera akomeza Milo mu Murwa wa Dawudi kandi acurisha amacumu menshi n’ingabo nyinshi.


Shalumi mwene Kolihoze, umutware w’akarere ka Misipa, ni we wubatse Irembo ryo ku Iriba, ararisakara kandi ariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata yazo; ndetse yubaka n’inkike ahateganye n’ikidendezi kiyoborera amazi mu busitani bw’umwami, kugeza ku madarajya amanuka mu Murwa wa Dawudi.


Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza, umugi ucinyiye cyane.


Yewe Ariyeli, Ariyeli! Wowe murwa Dawudi yigaruriye! Murangize umwaka, mufatire undi, n’iminsi mikuru muyikorere igihe cyayo,


Niba kandi bitabaye bityo, umuriro uzasohoka muri Abimeleki maze utsembeho abanyacyubahiro b’i Sikemu na Betimilo; umuriro usohoke kandi mu banyacyubahiro b’i Sikemu na Betimilo, maze utwike Abimeleki!»


Abanyacyubahiro b’i Sikemu n’ab’i Betimilo bose barakorana, bajya i Sikemu mu nsi y’igiti cy’umushishi, iruhande rw’ibuye rishinze bukingi ryari rihari, maze bimika Abimeleki aba umwami.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan