Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 5:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Hanyuma umwami n’ingabo ze batera i Yeruzalemu kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. Nuko babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano, impumyi n’abacumbagurika ni bo bazabikubuza!» Ibyo byashakaga kuvuga ngo «Dawudi ntazinjira hano!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Hanyuma umwami ahagurukana n'ingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi b'abaturage b'aho. Bari baracyocyoye Dawidi bati “Nutamaraho impumyi n'ibirema ntuzatugeramo”, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Umwami Dawidi ajyana n'ingabo ze i Yeruzalemu, batera Abayebuzi bari bahatuye. Abayebuzi bari barabwiye Dawidi bati: “Ntuzabasha kwinjira muri uyu mujyi, ndetse abo muri twe b'impumyi n'ibirema bazakwirukana.” Bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhigarurira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Umwami Dawidi ajyana n'ingabo ze i Yeruzalemu, batera Abayebuzi bari bahatuye. Abayebuzi bari barabwiye Dawidi bati: “Ntuzabasha kwinjira muri uyu mujyi, ndetse abo muri twe b'impumyi n'ibirema bazakwirukana.” Bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhigarurira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 5:6
13 Iomraidhean Croise  

Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi; yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose.


Iyo ndi kumwe nawe mbasha gutambuka imikokwe y’abanzi, iyo ndi kumwe n’Imana yanjye, nsimbuka inkike zabo.


Umunyabuhanga afata mpiri umugi urimo ingabo z’intwari, agasenya inkuta zarindaga abawutuye.


Ubu noneho ngiye kukwibasira, wowe utuye mu kibaya no ku rutare rwo mu gisiza — uwo ni Uhoraho ubivuze — mwe mugira muti «Ni nde uzaza kudutera, maze agacengera mu bwibereko bwacu?»


N’iyo mwaba mwatsembye ingabo z’Abakalideya zibugarije, inkomere zarokoka zava mu mahema yazo, zigatwika uyu mugi.’»


Uwo Malekisedeki, Umwami w’i Salemu, umuherezabitambo w’Imana Isumba byose, ni we wasanganiye Abrahamu wari umaze gutsinda Abami, nuko amuvugiraho amagambo y’umugisha.


Adoni‐Sedeki, umwami wa Yeruzalemu, yohereza intumwa kwa Howamu, umwami w’i Heburoni, kwa Pireyamu, umwami wa Yarimuti, kwa Yafiya, umwami wa Lakishi, no kwa Debiri, umwami wa Egiloni, ati


Naho Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, bene Yuda ntibashoboye kubambura ibyabo; Abayebuzi rero baturanye na bene Yuda i Yeruzalemu kugeza na n’ubu.


Selahefili, Yebuzi ari yo Yeruzalemu, Gibeya, na Kiriyati: imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo.


Naho Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, Bene Benyamini ntibabanyaze, ahubwo Abayebuzi bakomeje guturana na Bene Benyamini i Yeruzalemu kugeza na n’ubu.


Bene Yuda batera Yeruzalemu maze barayigarurira, bamarira ku nkota abahatuye kandi umugi barawutwika.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan