Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 5:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Yabaye umwami wa Yuda imyaka irindwi n’amezi atandatu atuye i Heburoni, aba umwami wa Yuda na Israheli imyaka mirongo itatu n’itatu atuye i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Yamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu i Heburoni, ategeka Abayuda, kandi i Yerusalemu amarayo imyaka mirongo itatu n'itatu ategeka Abisirayeli bose n'Abayuda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu ari umwami w'u Buyuda, indi myaka mirongo itatu n'itatu ayimara i Yeruzalemu ari umwami wa Isiraheli n'u Buyuda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu ari umwami w'u Buyuda, indi myaka mirongo itatu n'itatu ayimara i Yeruzalemu ari umwami wa Isiraheli n'u Buyuda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 5:5
7 Iomraidhean Croise  

Naguhaye inzu ya shobuja, nshyira mu maboko yawe abagore ba shobuja; naguhaye kandi inzu ya Israheli n’iya Yuda; niba ibyo bidahagije, nzongeraho n’ibindi nk’ibyo.


Dawudi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni, ari umwami wa Yuda.


Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda. Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.»


Igihe cy’imyaka mirongo ine ni cyo Dawudi yamaze ategeka Israheli. Yategetse imyaka irindwi i Heburoni, na mirongo itatu n’itatu i Yeruzalemu.


Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni, imbere y’Uhoraho. Nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli, nk’uko Uhoraho yari yarabivugishije Samweli.


Ingoma ye muri Israheli yamaze imyaka mirongo ine; i Heburoni yahategekeye imyaka irindwi, naho i Yeruzalemu ahategekera imyaka mirongo itatu n’itatu.


Bose uko ari batandatu bavukiye i Heburoni. Aho ngaho Dawudi yahamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu ari ku ngoma, naho mu gihe cy’imyaka mirongo itatu n’itatu yari ku ngoma i Yeruzalemu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan