Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 5:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y'Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko abakuru bose b'Abisiraheli basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry'Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w'Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko abakuru bose b'Abisiraheli basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry'Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w'Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 5:3
16 Iomraidhean Croise  

Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda. Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.»


Ikindi kandi, nimukomere kandi mube abantu b’intwari. Yego na none, umutegetsi wanyu Sawuli yarapfuye, ariko kandi munamenye ko inzu ya Yuda yansize amavuta, kugira ngo nyibere umwami.»


Abuneri abwira Dawudi, ati «Ngiye gukoranyiriza Israheli yose imbere y’umwami, umutegetsi wanjye. Bazagirana nawe isezerano, maze utegeke aho wifuza hose.» Dawudi areka Abuneri, yigendera mu mahoro.


Aho ni ho umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani bari bumusigire amavuta amwimikira kuba umwami wa Israheli, naho mwe muvuze impanda, murangurura amajwi muti ’Harakabaho umwami Salomoni!’


Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho, kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho; umwami n’umuryango na bo bagirana isezerano imbere ye.


Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe.


Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni, imbere y’Uhoraho. Nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli, nk’uko Uhoraho yari yarabivugishije Samweli.


Uhoraho, Imana ya Israheli, yantoranyije mu muryango wanjye wose ngo mbe umwami w’Abayisraheli ubuziraherezo. Koko yatoye Yuda ho umutware kandi mu muryango wa Yuda atoranyamo inzu ya data, no mu bana ba data, aba ari jye yishimira kugira umwami w’Abayisraheli.


Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho.


Genda rero ukoranye abakuru b’imiryango ya Israheli, maze ubabwire uti ‘Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo yambonekeye maze arambwira ati: Niyemeje kubagoboka, kandi nzi ibyo mugirirwa mu Misiri, maze ndavuga nti


Yozuwe, ari kumwe na Israheli yose, azamuka ava i Egiloni, ajya i Heburoni, maze barayitera.


Yefute aherako ajyana n’abakuru ba Gilihadi, maze rubanda rumugira umutware n’umugaba warwo. Nuko Yefute asubira muri ya magambo yose imbere y’Uhoraho i Misipa.


Bose bajya i Giligali, bahimikira Sawuli imbere y’Uhoraho, bahaturira ibitambo by’ubuhoro, maze Sawuli n’Abayisraheli bose bahagirira ibirori bikomeye.


Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.


Nuko bombi bagirana isezerano imbere y’Uhoraho, Dawudi aguma i Horesha, Yonatani asubira iwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan