Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 5:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero, Uhoraho yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzagira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati ‘Uzaba umugaba wabo.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Byongeye kandi mu gihe Sawuli yari umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo z'Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Byongeye kandi mu gihe Sawuli yari umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo z'Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 5:2
27 Iomraidhean Croise  

Ariko umuheto we ntiwavunwe, n’amaboko ye yagumanye umurego, abikesheje ikiganza cy’Imana, Nyir’ubutwari ya Yakobo, n’izina ry’Umushumba n’Urutare bya Israheli,


Nuko Dawudi asubiza Mikali, ati «Nabikoreye imbere y’Uhoraho wantoranyije, akandutisha so n’inzu ye yose maze akangira umutware wa Israheli, umuryango w’Uhoraho, kandi nzakomeza kwicisha bugufi imbere y’Uhoraho!


Ese mu gihe cyose nagendanaga n’Abayisraheli, hari ijambo na rimwe nigeze mbwira umwe mu batware ba Israheli nashyiriyeho kuragira umuryango wanjye Israheli, nti: Kuki mutanyubakiye inzu y’amasederi?


None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye.


«Subirayo ubwire Hezekiya, umutware w’umuryango wanjye, uti ’Jyewe, Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi, numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza: ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho.


Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Ikindi kandi, Uhoraho Imana yawe yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»


Ubu rero, mpa ubwitonzi n’ubuhanga kugira ngo menye uko nakwifata imbere y’uyu muryango. Ni nde koko wabasha gutegeka umuryango wawe ungana utya?»


Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.


Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga.


Abo mu bushyo bwanjye nzababonera umushumba mbamushinge abaragire; umugaragu wanjye Dawudi ni we uzabaragira, ababere umushumba.


Ni we ubwe uzazana amahoro! Abanyashuru nibadutera bagakanagira ku butaka bwacu, tuzabateza abashumba barindwi n’abatware umunani.


akayirangaza imbere mu igenda no mu igaruka. Bityo imbaga y’Imana ntizaba nk’intama zitagira umushumba.»


’Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.»


Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze.


Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo — ari we uburokorwe bwose buturukaho —, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo.


Ariko noneho, ubwami bwawe ntibuzaramba. Uhoraho yamaze kwishakira undi muntu ashyizeho umutima, kandi ni we yashyizeho ngo abe umwami w’umuryango we, kuko utumviye icyo Uhoraho yagutegetse.»


Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»


Sawuli abibonye atyo amwikura iruhande, amugira umugaba w’ingabo igihumbi. Dawudi yatabaranaga na zo kandi bagatabarukana,


Naho Abayisraheli n’Abayuda bose bakomeza gukunda Dawudi, kuko yari umugaba wabo, agatabarana na bo kandi bagatabarukana.


Aho Sawuli amwohereje gutabara hose, Dawudi yaratsindaga, bituma amugira umugaba w’ingabo ze. Yari akunzwe na rubanda rwose, ndetse n’abagaragu ba Sawuli baramukundaga.


kandi ndakwinginze ngo ubabarire umuja wawe icyaha cye. Uhoraho ntazabura kubakira umutegetsi wanjye inzu ihamye, kuko umutegetsi wanjye arwana intambara z’Uhoraho, kandi ikibi ntikikakurangweho iminsi yose y’ubugingo bwawe.


Igihe Uhoraho azakuzurizamo ibyiza byose yakuvuzeho, azakugira umutware wa Israheli.


«Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan