Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 5:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami wa Israheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe kubera Israheli, umuryango we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Dawidi amenyeraho ko Uwiteka yamukomeje ngo abe umwami wa Isirayeli, kandi ko ashyize ubwami bwe hejuru ku bw'ubwoko bwe bwa Isirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 5:12
10 Iomraidhean Croise  

Bukeye, Hiramu umwami w’i Tiri, yohereza intumwa kuri Dawudi, n’ibiti by’amasederi, ababaji b’ibiti n’ab’amabuye yo kubaka inkuta, maze bubakira Dawudi ingoro.


Aho yimukiye i Heburoni, Dawudi yakomeje gufata inshoreke n’abandi bagore i Yeruzalemu, nuko yongera kubyara abahungu n’abakobwa.


Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’»


Nihasingizwe Uhoraho, Imana yawe, yo yakwicaje ku ntebe y’ubwami ya Israheli; bitewe n’uko Uhoraho akunda Israheli ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.»


Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami w’Abayisraheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe agiriye Israheli, umuryango we.


Hiramu yungamo ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, yaremye ijuru n’isi, we wahaye umwami Dawudi umwana w’umuhanga, witonda kandi w’umunyabwenge, umwana uzubakira Uhoraho Ingoro, na we akiyubakira n’inzu ya cyami!


Ni nk’amazi yarenze imiyoboro, agasendera mu mbuto. Umwami wa Israheli azaganza Agagi, maze ingoma ye isagambe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan