Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 5:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Dawudi akajya arushaho gukomera, kandi Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo yari kumwe na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Dawidi agenda arushaho gukomera, kuko Uhoraho Imana Nyiringabo yari kumwe na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Dawidi agenda arushaho gukomera, kuko Uhoraho Imana Nyiringabo yari kumwe na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 5:10
19 Iomraidhean Croise  

Muri iyo minsi Abimeleki na Pikoli, umutware w’ingabo ze, babwira Abrahamu bati «Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.


Ubwo inzu ya Sawuli n’iya Dawudi zirwana intambara y’urudaca. Dawudi akarushaho gukomera, naho inzu ya Sawuli ntihweme gucika intege.


Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.


Ashyira abatware muri Edomu yose, maze Abanyedomu bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho agaha Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.


Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.


kandi umunyakuri akomeza inzira ye, maze uw’umwere arushaho gukaza umurego.


Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde? Uhoraho, Umutegeka w’ingabo, ni we mwami wuje ikuzo. (guceceka akanya gato)


«Nimurekere aho kurwana, mwemere ko ndi Imana, nkaganza amahanga, nkaganza isi yose!»


Amahanga yaritotombye, ingoma zirahungabana; maze Uhoraho aranguruye ijwi, isi irashonga!


Inzira y’intungane yo, ni nk’umuseke ukebye ugatangaza kugeza ku manywa y’ihangu;


Uhoraho yabwiye ijambo Yakobo, maze Israheli irita mu gutwi.


Noneho rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, komera, Zorobabeli! Ukomere nawe, Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru! Mukomere namwe, rubanda mwese mutuye igihugu! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimutangire imirimo kuko ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu.


Ibi twabyongeraho iki? Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara?


Sawuli yahise atinya Dawudi kuko Uhoraho yari kumwe na we, naho Sawuli, Uhoraho akaba yaramwitaruye.


maze aho ateye hose akahatsinda, kuko Uhoraho yabaga ari kumwe na we.


Aho Sawuli amwohereje gutabara hose, Dawudi yaratsindaga, bituma amugira umugaba w’ingabo ze. Yari akunzwe na rubanda rwose, ndetse n’abagaragu ba Sawuli baramukundaga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan