Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 4:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Nuko uwo mutwe wa Ishibosheti bawuzanira Dawudi i Heburoni, babwira umwami bati «Dore umutwe wa Ishibosheti mwene Sawuli, umwanzi wawe wahoraga agenza ubuzima bwawe. Uyu munsi, uhoraho yahaye umwami, umutegetsi wanjye, kwihorera kuri Sawuli n’urubyaro rwe.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Maze icyo gihanga cya Ishibosheti bagishyira Dawidi i Heburoni babwira umwami bati “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahōreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n'urubyaro rwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Bagishyīra Dawidi i Heburoni baramubwira bati: “Nyagasani, dore igihanga cy'umwanzi wawe Ishibosheti mwene Sawuli, washakaga kukwica. Uyu munsi Uhoraho yaguhoreye kuri Sawuli n'urubyaro rwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Bagishyīra Dawidi i Heburoni baramubwira bati: “Nyagasani, dore igihanga cy'umwanzi wawe Ishibosheti mwene Sawuli, washakaga kukwica. Uyu munsi Uhoraho yaguhoreye kuri Sawuli n'urubyaro rwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 4:8
18 Iomraidhean Croise  

Bukeye, Ahimasi mwene Sadoki aravuga ati «Reka nirukanke mbwire Dawudi inkuru nziza, kuko Uhoraho yamurenganuye, akamukiza ikiganza cy’abanzi be.»


Nuko Umukushi arahagera, aravuga ati «Umwami, umutegetsi wanjye niyumve inkuru nziza: uyu munsi Uhoraho yakurenganuye, agukiza ibiganza by’abaguhagurukiye bose.»


Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye na Ishibosheti mwene Sawuli, amugeza i Mahanayimu.


Iyi Mana yamporeye abanzi banjye, yatumye abanyamahanga, bampfukamira.


Iminsi yose nzamamaza ubutabera bwawe, kuko abanyifuriza nabi, bahagijwe agasuzuguro n’ikimwaro!


aramubwira ati «Haguruka, ujyane umwana na nyina, usubire mu gihugu cya Israheli; kuko abashakaga kwica umwana bapfuye».


Ishime juru, unezezwe n’uko uyu murwa uridutse. Mwishime namwe abatagatifujwe, intumwa n’abahanuzi, kuko Imana igihe iwuciriye urubanza, yagaragaje ityo ubutungane bwanyu.


Bavugaga mu ijwi riranguruye, bati «Nyagasani, Nyirubutagatifu na Nyirukuri, uzahereza he kudacira urubanza abatuye isi no guhorera amaraso bamennye?»


Nuko Sawuli akorera icumu rye, yibwira ati «Ngiye kubamba Dawudi ku rukuta!» Maze Dawudi amwizibukira incuro ebyiri.


Nuko Sawuli amenyesha umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose imigambi ye yo kwica Dawudi. Nyamara ariko, Yonatani umuhungu wa Sawuli agakunda cyane Dawudi.


Nuko Sawuli ngo abyumve, yongera gutuma intumwa ze kureba Dawudi, arazibwira ati «Mugende mumuterure mu buriri bwe, maze mumunzanire mwice.»


Nuko Dawudi ahunga ava i Nayoti h’i Rama. Araza abaza Yonatani, ati «Nakoze iki, ikosa ryanjye ni irihe cyangwa se nacumuye iki kuri so, kugira ngo abe ashaka kunyambura ubuzima?»


Dawudi amenya ko Sawuli yari akimushakashaka hose, kugira ngo amwice. Ubwo yari mu butayu bw’i Zifu, i Horesha.


Agera atyo ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho ngaho hakaba hari ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume. Dawudi n’ingabo ze bakaba bicaye mu muhero w’ubwo buvumo.


Mutegetsi wanjye, abantu baraguhagurukiye, kugira ngo bagucuze ubugingo bwawe, ariko ubugingo bw’umutegetsi wanjye buzaba hamwe n’ubw’abazima iruhande rw’Uhoraho, Imana yawe. Naho ubw’abanzi bawe, Uhoraho azabujugunyisha kure umuhumetso we.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan