2 Samweli 4:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu4 Ubwo hakaba hakiriho umwana wa Yonatani mwene Sawuli wari wararemaye amaguru yombi. Yari afite imyaka itanu ubwo inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani yavaga i Yizireyeli. Umurezi we ni bwo yamuteruye kugira ngo ahunge, maze kubera kwihuta, umwana yitura hasi maze agumya gucumbagira atyo. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti. Faic an caibideilBibiliya Yera4 Kandi Yonatani mwene Sawuli yari afite umwana waremaye amaguru. Ubwo imbitsi yavaga i Yezerēli kubika Sawuli na Yonatani, uwo mwana yari amaze imyaka itanu avutse, maze umurezi we aramubatura arahunga. Akimwirukankana ahunga, aramunyihuka yikubita hasi, aherako aramugara. Izina ry'uwo mwana yitwaga Mefibosheti. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D4 Yonatani mwene Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Igihe umuntu yavaga i Yizerēli akabika Sawuli na Yonatani, uwareraga Mefibosheti aramuterura kugira ngo amuhungane, kubera ko yihutaga umwana aramucika yikubita hasi, bimuviramo kumugara amaguru yombi. Icyo gihe Mefibosheti yari amaze imyaka itanu avutse. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana4 Yonatani mwene Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Igihe umuntu yavaga i Yizerēli akabika Sawuli na Yonatani, uwareraga Mefibosheti aramuterura kugira ngo amuhungane, kubera ko yihutaga umwana aramucika yikubita hasi, bimuviramo kumugara amaguru yombi. Icyo gihe Mefibosheti yari amaze imyaka itanu avutse. Faic an caibideil |