Ubwo hakaba hakiriho umwana wa Yonatani mwene Sawuli wari wararemaye amaguru yombi. Yari afite imyaka itanu ubwo inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani yavaga i Yizireyeli. Umurezi we ni bwo yamuteruye kugira ngo ahunge, maze kubera kwihuta, umwana yitura hasi maze agumya gucumbagira atyo. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.