Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 3:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 uw’ubuheta akaba Kileyabi, wa Abigayila muka Nabali w’i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu, umuhungu wa Maka mwene Talimayi, umwami wa Geshuri;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 uw'ubuheta ni Kileyaba wa Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli, uwa gatatu ni Abusalomu wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 uwa kabiri ni Kileyabu yabyaranye na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami wa Geshuri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 uwa kabiri ni Kileyabu yabyaranye na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami wa Geshuri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 3:3
22 Iomraidhean Croise  

Dore ibyaje gukurikiraho. Abusalomu mwene Dawudi yari afite mushiki we w’uburanga butangaje, akitwa Tamara. Aminoni mwene se aramubenguka.


Yowabu ashyira nzira ajya i Geshuri, maze agarura Abusalomu i Yeruzalemu.


Umwami aravuga ati «Nasubire iwe kandi ntazatunguke imbere yanjye.» Nuko Abusalomu asubira iwe, ntiyahinguka imbere y’umwami.


Abusalomu asubiza Yowabu, ati «Ni uko nagusabye kuza iwanjye kugira ngo ngutume kubwira umwami ngo ’Kuki navuye i Geshuri? Ikiruta kuri jye ni uko naba nkiriyo.’ None rero ndashaka kubonana n’umwami, niba hari n’icyaha mfite azanyice.»


Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami, ati «Ndakwinginze ngo ureke njye i Heburoni, kugira ngo ndangize isezerano nagiriye Uhoraho.


Kuko umugaragu wawe yagize isezerano, igihe yari i Geshuri ho muri Aramu. Yaravuze ati ’Koko Uhoraho naramuka angaruye i Yeruzalemu, nzaturira Uhoraho igitambo i Heburoni.’»


Dawudi arazamuka n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli.


Ise, nta na rimwe mu buzima bwe, yigeze amucyaha, ngo amubaze ati «Ibyo ukoze ni ibiki?» Kandi rero Adoniya yari mwiza cyane, yari yaravutse akurikira Abusalomu.


Adoniya ati «Uzi nawe ubwawe ko ubwami bwari ubwanjye, Israheli yose impanze amaso ngo mbe umwami. Ariko narabwambuwe, buhabwa umuvandimwe wanjye Salomoni, wabuhawe ku bubasha bw’Uhoraho.


Dore bene Dawudi yabyariye i Heburoni: uw’imfura yitwaga Aminoni, yabyaranye na Ahinowamu w’i Yizireyeli; uwa kabiri ni Daniyeli wa Abigayila w’i Karumeli;


uwa gatatu ni Abusalomu mwene Maka, umukobwa wa Talimayi, umwami wa Geshuri; uwa kane ni Adoniya mwene Hagita;


Yayiri mwene Manase yigarurira Arugobu yose, ageza ku gihugu cy’Abageshuri n’icy’Abamahaka; nuko yiyitirira utwo turere twa Bashani, ku buryo n’ubu hakitwa «Insisiro za Yayiri».


Ariko Abayisraheli ntibanyaze Abageshuri n’Abamahaka; bituma Abageshuri n’Abamahaka bakomeza gutura muri Israheli kugeza na n’ubu.


Uwo mugabo yitwaga Nabali n’umugore we akitwa Abigayila. Uwo mugore yari mwiza kandi akaba umunyabwenge, naho umugabo we akaba umunyamwaga n’umugome; yari uwo mu muryango w’Abakalebu.


Abigayila ahaguruka bwangu ajya ku ndogobe ye, ajyana n’abaja be batanu, akurikira intumwa za Dawudi. Nuko aba umugore we.


Hanyuma Dawudi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri, ab’i Girizi n’Abamaleki, kuko ari bo bari bahatuye kuva kera, ahateganye na Shuru kugeza ku gihugu cya Misiri.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan