Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 3:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 None igihe kirageze. Koko rero, dore ibyo Uhoraho yavuze kuri Dawudi: ’Ku bw’ikiganza cya Dawudi umugaragu wanjye, nzarokora umuryango wanjye Israheli ikiganza cy’Abafilisiti nyirokore n’ikiganza cy’abanzi bayo bose.’»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 none nimubirangize kuko Uwiteka yavuze ibya Dawidi ati ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we nzakirisha abantu banjye Isirayeli amaboko y'Abafilisitiya, n'ay'ababisha babo bose.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 none ngaho nimusohoze icyifuzo cyanyu! Uhoraho yamuvuzeho ati: ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we uzakura ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli mu maboko y'Abafilisiti, n'abandi banzi babo bose.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 none ngaho nimusohoze icyifuzo cyanyu! Uhoraho yamuvuzeho ati: ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we uzakura ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli mu maboko y'Abafilisiti, n'abandi banzi babo bose.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 3:18
11 Iomraidhean Croise  

Kuva ubu rero Imana irankoreshe uko ishaka, nindakorera Dawudi ibyo Uhoraho yamurahiye:


Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.


Ariko noneho, ubwami bwawe ntibuzaramba. Uhoraho yamaze kwishakira undi muntu ashyizeho umutima, kandi ni we yashyizeho ngo abe umwami w’umuryango we, kuko utumviye icyo Uhoraho yagutegetse.»


Samweli aramubwira ati «Uhoraho uyu munsi yakunyaze ubwami bwa Israheli, abuha undi yihitiyemo ukuruta ubwiza.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»


«Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan