Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 3:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Dawudi aramusubiza ati «Ibyo ni byo! Ngiye kugirana nawe isezerano, ariko icyo ngusaba ni kimwe: ntuzantunguke imbere, utabanje kunzanira Mikali umukobwa wa Sawuli, ubwo uzaza kunyiyereka.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Dawidi aramusubiza ati “Ni byiza. Nuko nzasezerana nawe isezerano, ariko hariho kimwe nkwaka: ntabwo uzarebana nanjye keretse ubanje kuzana Mikali mwene Sawuli ubwo uzaza kundeba.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Dawidi aramusubiza ati: “Ndabyemeye, nzagirana nawe amasezerano, ariko ntuzantunguke imbere utazanye umugore wanjye Mikali, umukobwa wa Sawuli.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Dawidi aramusubiza ati: “Ndabyemeye, nzagirana nawe amasezerano, ariko ntuzantunguke imbere utazanye umugore wanjye Mikali, umukobwa wa Sawuli.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 3:13
8 Iomraidhean Croise  

Yuda aramusubiza, ati «Wa mugabo yaratwihanangirije, ngo ’Ntimuzanca iryera, nimutazana murumuna wanyu.’


Nawe urakomeza ubwira abagaragu bawe, uti ’Umuhererezi wanyu natamanukana namwe, ntimuzongera kumbona.’


turamusubiza tuti ’Nta bwo dushobora kumanuka. Icyakora turi kumwe n’umuhererezi wacu, twakwemera tukagenda, naho ubundi ntitwabonana n’uwo muntu, tutari kumwe n’umuhererezi wacu.’


Abuneri yohereza intumwa kwa Dawudi mu izina rye, avuga ati «Mbese iki gihugu ni icya nde?» Arongera kandi ati «Tugirane isezerano, maze nzagufashe kwigarurira Israheli yose.»


Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze amugayira mu mutima.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan