Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 24:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Umwami abwira Yowabu, umugaba w’ingabo wari kumwe na we, ati «Uzenguruke imiryango yose ya Israheli, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, maze ubarure imbaga, kugira ngo menye umubare wayo.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Umwami abwira Yowabu umugaba w'ingabo ze wari kumwe na we ati “Genda imiryango y'Abisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Umwami abwira Yowabu umugaba w'ingabo ze ati: “Jya mu Bisiraheli bose uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, ubarure abantu kugira ngo menye umubare w'abashobora kujya ku rugamba.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Umwami abwira Yowabu umugaba w'ingabo ze ati: “Jya mu Bisiraheli bose uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, ubarure abantu kugira ngo menye umubare w'abashobora kujya ku rugamba.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 24:2
16 Iomraidhean Croise  

Abrahamu arazinduka cyane, yenda umugati n’isaho y’uruhu irimo amazi, abiha Hagara amuhekesha umwana ku bitugu, aramusezerera. Aragenda ajya kuzerera mu butayu bwa Berisheba.


Dore rero jye inama nabagira: koranyiriza Abayisraheli bose iruhande rwawe, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, bangane n’umusenyi wo ku nyanja, nawe kandi ujyane na bo ku rugamba.


Yowabu mwene Seruya n’abagaragu ba Dawudi, na bo barasohoka. Nuko bahurira ku kidendezi cy’i Gibewoni, baca ingando bamwe hakurya abandi hakuno y’icyo kidendezi.


Yowabu yategekaga ingabo zose za Dawudi. Benayahu, mwene Yehoyada, agategeka Abakereti n’Abapeleti.


Seleki w’Umuhamoni, Naharayi w’i Beroti, watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,


Nuko Dawudi ahitamo icyorezo. Hari mu gihe cyo gusarura ingano. Uhoraho ni ko guteza icyorezo muri Israheli, kuva muri icyo gitondo kugeza igihe yateganyije, maze hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi, uhereye i Dani ukageza i Berisheba.


kuvana ubwami mu nzu ya Sawuli no gushinga ingoma ya Dawudi kuri Israheli no kuri Yuda, uhereye i Dani, ukageza i Berisheba.»


Yowabu mwene Seruya yari umugaba w’ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami;


Dawudi abwira Yowabu n’abatware b’umuryango, ati «Mugende, mubarure Abayisraheli muhereye i Berisheba kugera i Dani, maze muzambwire umubare wabo, nywumenye.»


Ndetse n’igihe abanyacyubahiro b’i Babiloni bazaga kumusura, bazanywe no kumubaza iby’igitangaza cyabereye mu gihugu cye, Imana ntiyamutereranye burundu, ahubwo yashatse kumugerageza ngo imenye ikimuri ku mutima.


Ubwirasi bw’umuntu buzamutesha agaciro, naho ufite umutima wiyoroshya azakuzwa.


Uhoraho avuze atya: Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu, kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri, umutima we ukirengagiza Uhoraho!


Maze, kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza.


Abayisraheli basohokera icyarimwe, bakoranira imbere y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse imihanda yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, no kuva mu gihugu cya Gilihadi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan