2 Samweli 24:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Uhoraho yongera kurakarira Abayisraheli, maze abateza Dawudi, ati «Genda ubarure Israheli na Yuda.» Faic an caibideilBibiliya Yera1 Bukeye umujinya w'Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati “Genda ubare Abisirayeli n'Abayuda.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D1 Uhoraho yongera kurakarira cyane Abisiraheli, abateza Dawidi ati: “Genda ubarure Abisiraheli n'Abayuda”. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana1 Uhoraho yongera kurakarira cyane Abisiraheli, abateza Dawidi ati: “Genda ubarure Abisiraheli n'Abayuda”. Faic an caibideil |
Musa abwira Aroni hamwe n’abahungu be Eleyazari na Itamari, ati «Ntimusandaze imisatsi yanyu, kandi ntimushishimure imyenda yanyu, hato mudapfa cyangwa mugatera Uhoraho kurakarira ikoraniro ryose. Uretse mwebwe, abandi bavandimwe banyu bose bo mu nzu ya Israheli, bazaririre abo Uhoraho yatsembesheje umuriro.
None rero, Nyagasani, mutegetsi wanjye, ndakwinginze ngo utege amatwi umugaragu wawe. Niba ari Uhoraho wakunteje, niyakire impumuro y’igitambo; ariko niba ari abantu bakunteza, nibavumwe imbere y’Uhoraho, kubera ko banciye kandi bakampeza ku murage w’Uhoraho bambwira ngo ’Genda, ujye gukorera izindi mana.’