Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 22:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Uhoraho nahimbazwe! Naramutakambiye, maze ntsinda abanzi banjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Ndambaza Uwiteka, ukwiriye gushimwa, Ni ko nzakizwa abanzi banjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Uhoraho nasingizwe! Naramutabaje ankiza abanzi banjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Uhoraho nasingizwe! Naramutabaje ankiza abanzi banjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 22:4
20 Iomraidhean Croise  

Mu gihe bagitangira ibyo bisingizo byabo, Uhoraho ateza umwiryane Abahamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi wa Seyiri bari baje gutera Yuda, basubiranamo bararwana.


Nuko Yozuwe, Kadamiyeli, Bani, Hashabineya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya b’abalevi, baravuga bati «Nimuhaguruke! Nimusingize Uhoraho, Imana yanyu, ubu n’iteka ryose! Haragasingizwa Izina ryawe ry’ikuzo, ryo rirenze uko dushobora kurishima no kurisingiza.»


Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho, akamamaza ibisingizo bye byose?


Uhoraho ni we rutare rwanjye, n’ibirindiro byanjye, akaba n’umurengezi wanjye. Ni Imana yanjye, n’urutare mpungiramo, akaba ingabo inkingira, n’intwaro nkesha gutsinda; ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa.


Abamurangamira bahorana umucyo, mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.


Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore.


hanyuma uzabone ubunyiyambaza igihe cy’amagorwa, ubwo rero nzagutabara, maze nawe unsingize.» (guceceka akanya gato)


Baragashira barimbuke, barindimukire ikuzimu ari bazima, kuko ubugome bwagandiye iwabo, bukabarika mu mutima.


Imiburagiro yanjye ni wowe uyizi; tega urwabya rwawe, amarira yanjye ahongobokeremo. None se si ko byanditse mu gitabo cyawe?


muririmbe ikuzo ry’izina ryayo, muyikuze muvuga ibisingizo byayo.


Kuko Uhoraho ari igihangange, akaba akwiye rwose ibisingizo, indahangarwa isumba imana zose;


Kuko «umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa.»


«Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa.»


bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Umwana w’intama watambwe akwiriye guharirwa ububasha, ubutunzi n’ubuhanga, imbaraga n’icyubahiro, ikuzo n’ibisingizo.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan