2 Samweli 21:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu2 Umwami ahamagaza Abagibewoni, arabibabwira. Abagibewoni rero nta bwo bari abo mu miryango ya Israheli, ahubwo bari Abahemori bacitse ku icumu, kandi bari baragiranye isezerano n’Abayisraheli, usibye ko Sawuli yashatse kubatsemba abitewe n’ishyaka yari afitiye Abayisraheli n’Abayuda. Faic an caibideilBibiliya Yera2 Maze umwami ahamagaza ab'i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab'i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe n'ishyaka yagiriraga Abisirayeli n'Abayuda.) Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D2 Abanyagibeyoni ntabwo bari Abisiraheli, ahubwo ni Abamori bacitse ku icumu. Abisiraheli bari baragiranye na bo amasezerano yo kubana mu mahoro. Ariko Sawuli yashatse kubarimbura, kubera ishyaka yarwanira Abisiraheli n'Abayuda. Umwami Dawidi atumiza Abanyagibeyoni kugira ngo avugane na bo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana2 Abanyagibeyoni ntabwo bari Abisiraheli, ahubwo ni Abamori bacitse ku icumu. Abisiraheli bari baragiranye na bo amasezerano yo kubana mu mahoro. Ariko Sawuli yashatse kubarimbura, kubera ishyaka yarwanira Abisiraheli n'Abayuda. Umwami Dawidi atumiza Abanyagibeyoni kugira ngo avugane na bo. Faic an caibideil |