Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 20:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Yowabu abwira Amasa, ati «Uraho neza se, muvandimwe?» Ikiganza cy’iburyo cya Yowabu gifata mu bwanwa bwa Amasa, kugira ngo amuhobere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Yowabu abwira Amasa ati “Uri amahoro, mwene data?” Yowabu afatisha Amasa ukuboko kw'indyo ku kananwa ngo amusome.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Yowabu aramusuhuza ati: “Ni amahoro muvandimwe?” Afatisha ikiganza cy'iburyo ubwanwa bwa Amasa nk'ushaka kumusoma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Yowabu aramusuhuza ati: “Ni amahoro muvandimwe?” Afatisha ikiganza cy'iburyo ubwanwa bwa Amasa nk'ushaka kumusoma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 20:9
14 Iomraidhean Croise  

N’iyo hagiraga umuntu umwegera ngo amupfukamire, we yamuherezaga ikiganza, akamufata maze akamuhobera.


Abusalomu yari yashyizeho Amasa kuba umugaba w’ingabo, mu mwanya wa Yowabu. Uwo Amasa yari umuhungu w’uwitwa Yitira w’Umuyismaheli, wari warashakanye na Abigayila, umukobwa wa Nahashi, mushiki wa Seruya, akaba nyina wa Yowabu.


Umwami aramubaza ati «Byose se byagendekeye neza uwo musore Abusalomu?» Ahimasi aramusubiza ati «Narebaga abantu bacitsemo igikuba, igihe Yowabu yoherezaga umugaragu wawe, ariko rero sinamenye impamvu.»


Abuneri akigera i Heburoni, Yowabu amujyana imbere mu rugo ahiherereye, mbese nk’ugiye kuganira na we bitonze. Bahageze, amutikura mu nda aramwica, kugira ngo ahorere amaraso ya murumuna we Asaheli.


Uhoraho azaba amugeretseho amaraso y’abantu babiri b’intungane kandi bamurusha ubwiza yicishije inkota, data Dawudi atabizi. Abo ni Abuneri mwene Neri, umukuru w’ingabo za Israheli, na Amasa mwene Yeteri, umukuru w’ingabo zo kwa Yuda.


Uwo muntu yabanguye ukuboko kwe, agirira nabi incuti ze, maze atatira igihango.


Amagambo meza avuye ku mutima mubi, ni nk’ibishunga bya feza bitatse ku rujyo.


Incuti y’indahemuka ntizatindiganya kuguhana, ariko umwanzi agusoma akubeshya.


Icyo gihe ni bwo Yishimayeli mwene Netaniya, n’abo bagabo cumi bari bamuherekeje, bicishije inkota Gedaliyahu mwene Ahikamu; bica batyo uwo umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu.


Nta ndahemuka ikirangwa mu gihugu, nta ntungane ikiboneka mu bantu! Bose bararikiye kumena amaraso, buri muntu arashandikira umuvandimwe we umutego.


Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, maze Uhoraho abagoborera umukiza: ari we Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, watwariraga imoso. Abayisraheli bamuha amaturo, bamushinga kuyabagereza kuri Egiloni, umwami wa Mowabu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan