Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 20:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Bageze ku ibuye rinini riri i Gibewoni, ni bwo Amasa yaje arahabasanga. Yowabu yari yambaye imyambaro ye y’intambara, akenyeje umukandara uriho inkota ifashe ku itako, iri mu rwubati. Igihe atambutse, inkota iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Bageze ku ibuye rinini ry'i Gibeyoni, Amasa aza kubasanganira. Kandi Yowabu yari yambaye imyambaro y'intambara, ayikenyeje umushumi uriho inkota ifashe ku itako mu rwubati rwayo. Yigiye imbere, inkota iva mu rwubati iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Bageze hafi y'urutare rw'i Gibeyoni bahura na Amasa. Yowabu yari yambaye imyambaro ya gisirikari, ayikenyeje umukandara uriho inkota iri mu rwubati. Ariko Yowabu agiye gusuhuza Amasa, inkota ye igwa hasi arayifata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Bageze hafi y'urutare rw'i Gibeyoni bahura na Amasa. Yowabu yari yambaye imyambaro ya gisirikari, ayikenyeje umukandara uriho inkota iri mu rwubati. Ariko Yowabu agiye gusuhuza Amasa, inkota ye igwa hasi arayifata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 20:8
5 Iomraidhean Croise  

Yowabu mwene Seruya n’abagaragu ba Dawudi, na bo barasohoka. Nuko bahurira ku kidendezi cy’i Gibewoni, baca ingando bamwe hakurya abandi hakuno y’icyo kidendezi.


Abuneri yari yarishe Asaheli murumuna wabo mu ntambara y’i Gibewoni, ari na cyo cyatumye Yowabu na Abishayi umuvandimwe we bamwica.


Yohani uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura.


Ehudi acurisha intambi y’amugi abiri, ayambara ku itako ry’iburyo, imbere y’imyambaro ye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan