Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 20:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Nuko Abishayi n’ingabo za Yowabu, Abakereti, Abapeleti, n’abandi bose bamenyereye kurwana, bava i Yeruzalemu bakurikiye Sheba, mwene Bikuri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nuko ingabo za Yowabu zirasohoka ziramukurikira, hamwe n'Abakereti n'Abapeleti n'abanyamaboko bose, bava i Yerusalemu bajya kugenza Sheba mwene Bikuri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nuko Abishayi ajyana n'ingabo zose za Yowabu n'Abakereti n'Abapeleti, n'izindi ngabo zose z'intwari, ziva i Yeruzalemu zikurikirana Sheba mwene Bikuri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nuko Abishayi ajyana n'ingabo zose za Yowabu n'Abakereti n'Abapeleti, n'izindi ngabo zose z'intwari, ziva i Yeruzalemu zikurikirana Sheba mwene Bikuri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 20:7
9 Iomraidhean Croise  

Nuko abagaragu be bose bamuhitaho, Abakereti, Abapeleti, Abagiti, n’abantu magana atandatu bavuye i Gati bamukurikiye, bose banyura imbere ye.


Yowabu yategekaga ingabo zose za Dawudi. Benayahu, mwene Yehoyada, agategeka Abakereti n’Abapeleti.


Yowabu mwene Seruya yari umugaba w’ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami;


Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti, n’abahungu ba Dawudi bari abaherezabitambo.


Arababwira ati «Mujyane n’abagaragu ba shobuja, muhekeshe umuhungu wanjye Salomoni ku nyumbu yanjye bwite, maze mumanukane na we ku iriba rya Gihoni.


Umuherezabitambo Sadoki, umuhanuzi Natani, na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’Abakereti n’Abapeleti baramanuka; bahekesha Salomoni ku nyumbu y’umwami Dawudi, bamujyana i Gihoni.


Umwami yamwoherereje umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani, na Benayahu mwene Yehoyada, ndetse n’Abakereti hamwe n’Abapeleti, bamuhekesha ku nyumbu y’umwami.


Ni twe twagabye igitero i Negevu y’Abakereti, icyo muri Yuda n’icy’i Negevu y’i Kalebu kandi dutwika umugi w’i Sikilage.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan