Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nuko aramwimika ngo abe umwami wa Gilihadi, Asheri na Yizireyeli, kimwe na Efurayimu, Benyamini na Israheli yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Amwimikirayo ngo abe umwami w'i Galeyadi n'uw'Abashuri, n'uw'i Yezerēli n'uw'Abefurayimu, n'uw'Ababenyamini n'uw'Abisirayeli bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Amugira umwami wa Isiraheli yose igizwe n'intara ya Gileyadi, n'iya Ashēri n'iya Yizerēli, n'iy'Abefurayimu n'iy'Ababenyamini.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Amugira umwami wa Isiraheli yose igizwe n'intara ya Gileyadi, n'iya Ashēri n'iya Yizerēli, n'iy'Abefurayimu n'iy'Ababenyamini.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:9
19 Iomraidhean Croise  

Leya ati «Ngize amahirwe! Kandi abakobwa bose bazanyita umuhire.» Umwana amwita Asheri (bisobanura ngo ’Muhire’.)


Ishibosheti mwene Sawuli yari afite imyaka mirongo ine, ubwo yabaga umwami wa Israheli kandi amara imyaka ibiri ku ngoma. Ariko inzu ya Yuda yo ikayoboka Dawudi.


Igihe cy’intambara y’inzu ya Sawuli n’iya Dawudi, Abuneri we yakomezaga kwibonamo umuntu ukomeye kwa Sawuli.


ukongeraho na Sadoki, umusore w’intwari, n’abatware b’inzu makumyabiri na babiri.


Mu Babenyamini n’abavandimwe ba Sawuli: abagabo ibihumbi bitatu, ariko kugeza icyo gihe abenshi bari basigaye bakorera Sawuli n’inzu ye.


Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu iti «Ndatsinze! Negukanye Sikemu, ntambagira umubande wa Sukoti!


Bene Asheri: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,


Dore urubibi rwa bene Efurayimu, bakurikije amazu yabo: urubibi rw’umunani wabo mu burasirazuba, rwari Ataroti‐Adari kugera i Betihoroni ya ruguru.


Kuva Tapuwa, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba ku kagezi ka Kana, maze rukagera ku nyanja. Nguwo umunani w’umuryango wa bene Efurayimu, uko amazu yabo yanganaga,


hatabariwemo nanone imigi bari bafite mu munani wa bene Manase; ngiyo imigi yabo yose n’imidugudu yayo.


Dore umugabane w’umuryango wa bene Manase, wari imfura ya Yozefu. Makiri, wari imfura ya Manase, akaba na se wa Gilihadi, yahawe intara ya Gilihadi n’iya Bashani, abikesheje ubutwari bwe ku rugamba.


Ubufindo bugenera umuryango wa Benyamini, bukurikije inzu zabo. Intara ubufindo bwabageneye yari hagati y’iya bene Yuda n’iya bene Yozefu.


Urubibi mu burasirazuba rwari Yorudani. Nguwo umunani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo, hamwe n’imbibi zawo ku mpande zose.


Urubibi rwabo rwaganaga i Yizireyeli, Kesuloti, Shunemu,


Bityo bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase baratahuka; basiga abandi Bayisraheli i Silo mu gihugu cya Kanahani, bajya mu gihugu cya Gilihadi, mu gihugu cyabo bahaweho umunani nk’uko byategetswe n’Uhoraho atumye Musa.


Bene Asheri baturanye n’Abakanahani bari batuye igihugu, kubera ko batashoboye kubirukana.


Abafilisiti bakoranyiriza ingabo zabo zose i Afeki, naho Abayisraheli baca ingando bugufi y’isoko y’amazi iri i Yizireyeli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan