Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye na Ishibosheti mwene Sawuli, amugeza i Mahanayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Bukeye Abuneri mwene Neri, umugaba w'ingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo za Sawuli, yari yajyanye Ishibosheti mwene Sawuli i Mahanayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo za Sawuli, yari yajyanye Ishibosheti mwene Sawuli i Mahanayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:8
18 Iomraidhean Croise  

Yakobo akomeza urugendo. Agira atya ahura n’intumwa z’Imana.


Yakobo azibonye aravuga ati «Aha ni inkambi y’Imana». Aho hantu ahita Mahanayimu (bisobanura ngo «Inkambi ebyiri».)


Bukeye, Dawudi agera i Mahanayimu, naho Abusalomu acyambuka Yorudani, we n’Abayisraheli bose.


Abuneri n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, banyura muri Araba, bambuka Yorudani, berekeza i Betironi maze bagera i Mahanayimu.


Ikindi kandi, nimukomere kandi mube abantu b’intwari. Yego na none, umutegetsi wanyu Sawuli yarapfuye, ariko kandi munamenye ko inzu ya Yuda yansize amavuta, kugira ngo nyibere umwami.»


Nuko umwami abwira abagaragu be, ati «Ntimuzi se ko uyu munsi muri Israheli hapfuye umutware, umuntu ukomeye?


Igihe cy’intambara y’inzu ya Sawuli n’iya Dawudi, Abuneri we yakomezaga kwibonamo umuntu ukomeye kwa Sawuli.


ukongeraho na Sadoki, umusore w’intwari, n’abatware b’inzu makumyabiri na babiri.


Mu Babenyamini n’abavandimwe ba Sawuli: abagabo ibihumbi bitatu, ariko kugeza icyo gihe abenshi bari basigaye bakorera Sawuli n’inzu ye.


Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali.


Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali.


Ku mugabane w’umuryango wa Gadi bahawe Ramoti ya Gilihadi wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Mahanayimu n’imirima rusange yayo,


Umugore wa Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimasi, naho umugaba w’ingabo ze akitwa Abuneri, mwene Neri se wabo wa Sawuli.


Ubwo Dawudi yajyaga kurwana n’Umufilisiti, Sawuli yaramwitegerezaga, maze abaza Abuneri, umugaba w’ingabo ze, ati «Uriya muhungu ni uwa nde, Abuneri we?» Abuneri aramusubiza ati «Ndagatuma utabaho, Nyagasani, nta bwo muzi.»


Ni ko kwerekeza ijwi aho Abuneri mwene Neri n’ingabo ze baciye ingando, arahamagara ati «Yewe Abuneri we, aho uranyumva?» Abuneri aramusubiza ati «Uri nde, yewe muntu usakuriza umwami?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan