Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Nuko Dawudi yohereza intumwa kuri abo bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi maze arababwira ati «Uhoraho abahe umugisha, mwebwe mwese abakoreye Sawuli umutegetsi wanyu icyo gikorwa cy’ubudahemuka, maze mukamuhamba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Nuko Dawidi atuma intumwa ku b'i Yabeshi y'i Galeyadi arababwira ati “Muragahirwa n'Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 abatumaho ati: “Uhoraho abahe umugisha, kuko mwitaye kuri shobuja Sawuli mukamushyingura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 abatumaho ati: “Uhoraho abahe umugisha, kuko mwitaye kuri shobuja Sawuli mukamushyingura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:5
16 Iomraidhean Croise  

Asabira Abramu umugisha avuga ati «Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi!


Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma, ati «Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi,


Ko waje ejo, none nakujyana nte hamwe natwe, kandi nanjye ntazi aho ngiye? Subirayo kandi usubiraneyo n’abavandimwe bawe, maze Uhoraho akugirire ubuntu n’impuhwe!»


Dawudi aherako ajya kuzana amagufa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we; ayavana mu bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi bari barayanyaze ku mbuga y’i Betishani, aho Abafilisiti babamanitse, umunsi biciye Sawuli i Gilibowa.


Ba bagabo baramusubiza bati «Turagapfa ubwacu, nitutabababarira; gusa ntimuzatuvemo! Uhoraho namara kuduha igihugu, tuzababanira neza kandi gipfura.»


Nuko baravuga bati «Hari umuntu mu miryango ya Israheli waba atarazamutse ngo asange Uhoraho i Misipa?» Basanga nta muntu n’umwe w’i Yabeshi ya Gilihadi wigeze aza aho bari bakoraniye mu ngando.


Bakigenda Nawomi abwira abakazana be, ati «Ngaho nimusubire iwanyu, buri wese asange nyina. Uhoraho arabagirire ubuntu nk’uko namwe mwabungiriye, mukabugirira n’abo twapfushije.


Nawomi abwira umukazana we, ati «Arakagira umugisha w’Uhoraho, we utibagirwa kugirira neza abazima n’abapfuye.» Nuko Nawomi aramubwira ati «Erega urya ni mwene wacu, ni umwe mu bagomba kugaruza ibyacu.»


Bowozi ati «Urakagira umugisha w’Uhoraho, mwana wanjye. Ubu rwose unyeretse ubupfura bwawe, kurusha uko wabwerekanye mbere hose. Ngushimye rwose ko utirutse ku basore, baba abakire cyangwa abakene.


Nahashi w’Umuhamoni arazamuka atera Yabeshi y’i Gilihadi. Ab’i Yabeshi bose baramubwira bati «Tugirane nawe isezerano, maze tuzagukorere.»


Nuko babwira za ntumwa, bati «Mubwire abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi, muti ’Ejo ku manywa y’ihangu muzatabarwa.’» Intumwa ziraza zibimenyesha ab’i Yabeshi, nuko birabanezereza cyane.


Nuko Samweli amusangayo, maze Sawuli aramubwira ati «Gira amahoro y’Uhoraho! Amategeko y’Uhoraho nayakurikije.»


Sawuli aravuga ati «Uhoraho abahe umugisha, kuko mwangiriye impuhwe.


Ariko wowe uyu munsi wangaragarije ubuntu wangiriye: ubwo Uhoraho yakunyeguriraga, maze ntunyice.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan