Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

23 Ariko Asaheli yanga kwigirayo, Abuneri ni ko kumutikura umuhunda w’icumu rye mu nda uhinguka inyuma, agwa aho ngaho maze arapfa. Nuko abageze aho Asaheli yaguye, bose bagahagarara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

23 Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneri amutikura umuhunda w'icumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubita hasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 Nyamara Asaheli ntiyareka kumusatira. Nuko Abuneri amutikura umuhunda w'icumu mu nda uhinguka mu mugongo, Asaheli yikubita hasi arapfa. Abantu bose bageze aho Asaheli yaguye bakahahagarara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

23 Nyamara Asaheli ntiyareka kumusatira. Nuko Abuneri amutikura umuhunda w'icumu mu nda uhinguka mu mugongo, Asaheli yikubita hasi arapfa. Abantu bose bageze aho Asaheli yaguye bakahahagarara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:23
7 Iomraidhean Croise  

Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama, uri mu burasirazuba bwa Giya, ku nzira igana mu butayu bw’i Gibewoni.


Ariko Amasa ntiyari yitaye ku nkota yari mu kiganza cya Yowabu, ni ko kuyimutera mu nda, amara ye adendeza ku butaka. Ahita apfa ako kanya, Yowabu atongeye kumutera bwa kabiri. Yowabu na murumuna we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba, mwene Bikuri.


Abuneri akigera i Heburoni, Yowabu amujyana imbere mu rugo ahiherereye, mbese nk’ugiye kuganira na we bitonze. Bahageze, amutikura mu nda aramwica, kugira ngo ahorere amaraso ya murumuna we Asaheli.


Abuneri yari yarishe Asaheli murumuna wabo mu ntambara y’i Gibewoni, ari na cyo cyatumye Yowabu na Abishayi umuvandimwe we bamwica.


Umugore w’umunyarugi wajonjoraga ingano na we yarahunyizaga maze arasinzira.


Hanyuma umwami n’ingabo ze batera i Yeruzalemu kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. Nuko babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano, impumyi n’abacumbagurika ni bo bazabikubuza!» Ibyo byashakaga kuvuga ngo «Dawudi ntazinjira hano!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan