Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Aho kandi hakaba abahungu batatu ba Seruya, ari bo Yowabu, Abishayi na Asaheli. Uwo Asaheli akagira akarenge kabuhiriye, boshye ingeragere yo mu gasozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nk'isirabo yo mu gasozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Ubwo abahungu batatu ba Seruya ari bo Yowabu na Abishayi na Asaheli, bari muri iyo ntambara. Asaheli yanyarukaga nk'ingeragere,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Ubwo abahungu batatu ba Seruya ari bo Yowabu na Abishayi na Asaheli, bari muri iyo ntambara. Asaheli yanyarukaga nk'ingeragere,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:18
19 Iomraidhean Croise  

Sawuli na Yonatani abakundwaga cyane, abatatandukanaga mu buzima no mu rupfu, abatebukaga kurusha kagoma; abanyembaraga kurusha intare!


Bukeye, Yowabu mwene Seruya, amenya ko umwami akumbuye Abusalomu.


Nuko Asaheli akurikirana Abuneri, ubudakebuka iburyo cyangwa ibumoso.


Ihindura ibirenge byanjye nk’iby’imparakazi, ikampagarika ku mpinga z’imisozi;


Asaheli, murumuna wa Yowabu, na we yabarirwaga muri Ba Mirongo Itatu b’imena, kimwe na Elihanani mwene Dodo w’i Betelehemu.


Byongeye kandi, uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yankoreye, ibyo yakoreye abategeka babiri b’ingabo za Israheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe, ubwo aba amennye amaraso mu gihe cy’amahoro nk’aho ari mu gihe cy’intambara; ayo maraso ayasiga umukandara yari akenyeje n’inkweto yari yambaye.


Dore n’abandi babaye intwari zikomeye: ni Asaheli umuvandimwe wa Yowabu, Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu,


Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w’i Gedori.


Abagadi bamwe baritandukanya kugira ngo basange Dawudi mu buhungiro mu butayu. Bari abagabo b’intwari, abagabo b’intambara bigishijwe kurwana, bitwaje ingabo n’amacumu, bafite imbaraga nk’intare kandi bihuta nk’amasha ku misozi.


Umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane yari Asaheli murumuna wa Yowabu, yazunguwe n’umuhungu we Zebadiya. Umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.


Iyo Mana ni yo intera imbaraga, ikantunganyiriza inzira nyuramo,


Ikindi nasanze ku isi ni uko abavuduka mu kwiruka atari bo batsinda, kandi ab’intwari si bo batsinda ku rugamba. Umugati ntuhabwa abanyabuhanga, ubukire ntibusanga abanyabwenge, cyangwa ngo abaminuje mu bumenyi abe ari bo batoneshwa; kuko bose bahura n’ibizazane.


Garuka, ncuti yanjye, mbere y’agasusuruko, mbere y’uko umwijima utamuruka; sa n’isha cyangwa ishashi y’impara, mu mpinga z’imisozi ya Beteri.


Banguka, ncuti nkunda, use n’isha, cyangwa n’inyagazi y’isha, mu mpinga y’imisozi yera imibavu!


umuntu w’ibakwe ntazashobora guhunga, umunyamaboko azabure ingufu ze, n’uw’intwari ntazacika ku icumu,


Uhoraho ni Umutegetsi wanjye n’imbaraga zanjye, ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, akantambagiza mu mpinga z’imisozi! (Iyo ndirimbo igenewe umuririmbisha, icurangishwa inanga z’imirya.)


Dawudi ni ko kubaza Ahimeleki w’Umuhiti na Abishayi mwene Seruya, umuvandimwe wa Yowabu, ati «Ni nde ushaka ko tujyana mu ngando ya Sawuli?» Abishayi aramusubiza ati «Turajyana.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan