Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Buri muntu asumirana n’uwo bashyamiranye, amusogota inkota mu mbavu, nuko bose bacurangukira icyarimwe. Kubera iyo mpamvu aho hantu bahise «Umurima w’imbavu»; ukaba uri i Gibewoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Umuntu wese asingira umutwe wa mugenzi we, batikagurana inkota mu mbavu, bacurangukira aho icyarimwe. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Helikatihasurimu, hari i Gibeyoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Buri musore asingira umutwe w'uwo bahanganye, amusogota inkota mu rubavu, bose baracuranguka. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa “Umurima w'ubugi bw'inkota”, uri i Gibeyoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Buri musore asingira umutwe w'uwo bahanganye, amusogota inkota mu rubavu, bose baracuranguka. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa “Umurima w'ubugi bw'inkota”, uri i Gibeyoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:16
7 Iomraidhean Croise  

Abuneri abwira Yowabu, ati «Ndagusabye ngo abasore bahaguruke, maze barwanire imbere yacu!» Yowabu aramusubiza ati «Ngaho nibahaguruke!»


Barahaguruka maze barababarura: cumi na babiri bo kwa Benyamini na Ishibosheti mwene Sawuli, na cumi na babiri bo mu bagaragu ba Dawudi.


Uwo munsi intambara irakara cyane, maze Abuneri n’Abayisraheli batsindwa n’abagaragu ba Dawudi.


Abuneri ahamagara Yowabu aramubaza ati «Mbese inkota izakomeza ubudatuza kubaga abantu? Ntuzi se ko amaherezo ibyo bizarangira mu mubabaro? Uzabwira ryari abantu bawe kureka gukurikirana abavandimwe babo?»


Bararwana, buri wese yica uwe. Abaramu barahunga, Abayisraheli barabakurikirana. Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, yurira ifarasi, ahungana n’abandi bake.


Abatuye i Yeruzalemu bose barabimenya, bituma uwo murima bawita mu rurimi rwabo Hakeludama, ari byo kuvuga ngo umurima w’amaraso.


Urubibi rwabo rwari Helekati, Hali, Beteni, Akishafi,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan