2 Samweli 2:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu13 Yowabu mwene Seruya n’abagaragu ba Dawudi, na bo barasohoka. Nuko bahurira ku kidendezi cy’i Gibewoni, baca ingando bamwe hakurya abandi hakuno y’icyo kidendezi. Faic an caibideilBibiliya Yera13 Yowabu mwene Seruya na we n'abagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurira na bo ku kidendezi cy'i Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya y'icyo kidendezi, abandi hakuno yacyo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D13 Yowabu mwene Seruya na we ajyana n'ingabo za Dawidi berekeza i Gibeyoni. Iyo mitwe yombi y'ingabo ihurira ku cyuzi cy'i Gibeyoni, ishinga ibirindiro ku mpande zombi z'icyuzi, umutwe umwe hakuno undi hakurya. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana13 Yowabu mwene Seruya na we ajyana n'ingabo za Dawidi berekeza i Gibeyoni. Iyo mitwe yombi y'ingabo ihurira ku cyuzi cy'i Gibeyoni, ishinga ibirindiro ku mpande zombi z'icyuzi, umutwe umwe hakuno undi hakurya. Faic an caibideil |
Byongeye kandi, uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yankoreye, ibyo yakoreye abategeka babiri b’ingabo za Israheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe, ubwo aba amennye amaraso mu gihe cy’amahoro nk’aho ari mu gihe cy’intambara; ayo maraso ayasiga umukandara yari akenyeje n’inkweto yari yambaye.