Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nyuma y’ibyo, Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke njye muri umwe mu migi ya Yuda?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka.» Dawudi ati «Njye ahagana he?» Uhoraho aramusubiza ati «Jya i Heburoni.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Hanyuma y'ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y'Abayuda?” Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.” Dawidi ati “Njye he?” Aramusubiza ati “I Heburoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Nyuma y'ibyo Dawidi agisha Uhoraho inama ati: “Mbese nzamuke njye muri umwe mu mijyi y'u Buyuda?” Uhoraho aramusubiza ati: “Zamuka ujyeyo.” Dawidi aramubaza ati: “Njye mu wuhe?” Uhoraho aramusubiza ati: “Jya i Heburoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Nyuma y'ibyo Dawidi agisha Uhoraho inama ati: “Mbese nzamuke njye muri umwe mu mijyi y'u Buyuda?” Uhoraho aramusubiza ati: “Zamuka ujyeyo.” Dawidi aramubaza ati: “Njye mu wuhe?” Uhoraho aramusubiza ati: “Jya i Heburoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:1
26 Iomraidhean Croise  

Abramu ashingura amahema ye, ajya gutura hafi y’ibiti by’imishishi ya Mambure biri i Heburoni. Ahubakira Uhoraho urutambiro.


Yakobo akomeza urugendo. Agira atya ahura n’intumwa z’Imana.


Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami, ati «Ndakwinginze ngo ureke njye i Heburoni, kugira ngo ndangize isezerano nagiriye Uhoraho.


Dawudi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni, ari umwami wa Yuda.


Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho asubiza Dawudi, ati «Zamuka! Ndagabiza Abafilisiti ibiganza byawe.»


Dawudi abaza Uhoraho, ni ko kumusubiza ati «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba.


Igihe cy’imyaka mirongo ine ni cyo Dawudi yamaze ategeka Israheli. Yategetse imyaka irindwi i Heburoni, na mirongo itatu n’itatu i Yeruzalemu.


kugira ngo azakoreshwe imirimo y’Ingoro y’Imana. Batanze zahabu ihwanye n’amatalenta ibihumbi bitanu, n’amadariki ibihumbi cumi, na feza ihwanye n’amatalenta ibihumbi cumi, n’imiringa ihwanye n’amatalenta ibihumbi cumi n’umunani, n’ibyuma bihwanye n’amatalenta ibihumbi ijana.


Soreya, Ayaloni na Heburoni; iyo ni yo migi ikomeye yo mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini.


Ngaragariza impuhwe zawe kuva mu gitondo, kuko ari wowe niringiye. Menyesha inzira ngomba kunyura, dore ni wowe ndangamiye.


Ikintu kimwe nasabye Uhoraho, kandi nkaba ngikomeyeho, ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho, iminsi yose y’ukubaho kwanjye, kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho, kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.


Nyagasani Uhoraho arongeye aravuze ati «Dore n’ibindi nzakora: nzareka umuryango wanjye unshakashake kugira ngo ngire icyo nywumarira, maze nzabahe kugwira nk’ishyo rigizwe n’abantu.


Bazamukira kuri Negevu, bagera kuri Heburoni ahari hatuwe na Ahimani, Sheshayi na Talumayi, abuzukuru b’Abanaki. Heburoni iyo yari yarubatswe imyaka irindwi mbere y’uko Tanisi yo mu Misiri yubakwa.


Azasanga umuherezabitambo Eleyazari, uzambaza ugushaka kwanjye akoresheje amabuye y’ubufindo. Igisubizo bazahabwa icyo ari cyo cyose, ni cyo Yozuwe n’imbaga yose bazajya bakurikira.»


Kalebu, mwene Yefune, yahawe umunani muri bene Yuda, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe. Uwo munani ni Kiriyati‐Aruba, — ari yo Heburoni — ; Aruba uwo yari se wa Anaki.


Yozuwe amaze gupfa, Abayisraheli babaza Uhoraho, bagira bati «Ni nde muri twe uzazamuka bwa mbere akajya gutera Abakanahani kugira ngo abarwanye?»


Nuko babaza Uhoraho, bati «Mbese yaba yaje hano?» Uhoraho arabasubiza ati «Nguriya aho yihishe bugufi y’imitwaro.»


Dawudi abaza Uhoraho, ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.»


Nuko Dawudi yongera kubaza Uhoraho. Na we aramusubiza ati «Haguruka ujye i Keyila, kuko ngiye kukugabiza Abafilisiti ngo ubatsembe.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan