2 Samweli 19:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu9 Nuko umwami arahaguruka, araza yicara ku karubanda, maze babwira imbaga yose, bati «Dore umwami yicaye ku karubanda!» Nuko imbaga yose ikoranira imbere y’umwami. Abayisraheli bari bahunze, buri wese ajya mu mahema ye. Faic an caibideilBibiliya Yera9 Maze umwami arahaguruka yicara ku karubanda, babwira abantu bose bati “Dore umwami yicaye ku karubanda”. Nuko abantu bose baramushengerera. Kandi Abisirayeli bose bari barahunze, umuntu wese yigira mu ihema rye. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D9 Nuko umwami arahaguruka yicara imbere y'irembo ry'umujyi. Babwira ingabo ze zose bati: “Umwami yicaye imbere y'irembo.” Ziraza zikoranira imbere ye. Abisiraheli bari bahunze buri wese yagiye iwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana9 Nuko umwami arahaguruka yicara imbere y'irembo ry'umujyi. Babwira ingabo ze zose bati: “Umwami yicaye imbere y'irembo.” Ziraza zikoranira imbere ye. Abisiraheli bari bahunze buri wese yagiye iwe. Faic an caibideil |