Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 17:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Dore rero jye inama nabagira: koranyiriza Abayisraheli bose iruhande rwawe, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, bangane n’umusenyi wo ku nyanja, nawe kandi ujyane na bo ku rugamba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bangane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Inama nakugira rero ni uko wakoranyiriza hano Abisiraheli bose, uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, bakanganya ubwinshi n'umusenyi wo ku nyanja, maze wowe ubwawe ukabayobora ku rugamba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Inama nakugira rero ni uko wakoranyiriza hano Abisiraheli bose, uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, bakanganya ubwinshi n'umusenyi wo ku nyanja, maze wowe ubwawe ukabayobora ku rugamba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 17:11
14 Iomraidhean Croise  

Urubyaro rwawe nzaruha kororoka rugwire nk’umukungugu wo ku isi. Mbese hari umuntu washobora kubara umukungugu w’isi? Ni ko n’urubyaro rwawe batazashobora kurubara!


Abrahamu arazinduka cyane, yenda umugati n’isaho y’uruhu irimo amazi, abiha Hagara amuhekesha umwana ku bitugu, aramusezerera. Aragenda ajya kuzerera mu butayu bwa Berisheba.


nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo.


None rero, koranya ingabo zisigaye, maze uze ufate umugi wose kandi uwigarurire. Bitabaye ibyo, jye ubwanjye nzawufata kandi bazawitirire izina ryanjye.»


Umwami abwira Yowabu, umugaba w’ingabo wari kumwe na we, ati «Uzenguruke imiryango yose ya Israheli, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, maze ubarure imbaga, kugira ngo menye umubare wayo.»


kuvana ubwami mu nzu ya Sawuli no gushinga ingoma ya Dawudi kuri Israheli no kuri Yuda, uhereye i Dani, ukageza i Berisheba.»


Beni‐Hadadi yongera kumutumaho, amubwira ati «Imana zizampane bikomeye Samariya, nintayihindura igiharambuga, ndetse ku buryo aba bantu turi kumwe batazahabona n’umukungugu wakuzura urushyi!»


Abayuda n’Abayisraheli bari benshi cyane bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Bari bafite ibyo barya n’ibyo banywa, mbese bari bamerewe neza.


Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye, amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze.


Barasohoka rero, bo n’ingabo zabo zose, zarutaga ubwinshi umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, bajyana n’amafarasi n’amagare menshi cyane.


Abayisraheli basohokera icyarimwe, bakoranira imbere y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse imihanda yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, no kuva mu gihugu cya Gilihadi.


Abafilisiti na bo barakorana ngo barwanye Israheli. Bari bafite amagare ibihumbi mirongo itatu, abanyamafarasi ibihumbi bitandatu, n’igitero cy’abantu benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Barazamuka ngo bace ingando i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni.


Israheli yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, imenya ko Samweli yemeweho kuba umuhanuzi w’Uhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan