Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 16:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Umwami aramubaza ati «Ariko se ye, Mefibosheti, umuhungu wa shobuja ari hehe?» Siba asubiza umwami, ati «Dore asigaye i Yeruzalemu, kuko yibwiraga ati ’Uyu munsi, inzu ya Israheli iransubiza ubwami bwa data!’»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Umwami aramubaza ati “Mbese mwene shobuja ari he?” Siba ati “Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati ‘Ubu inzu ya Isirayeli izansubiza ku ngoma ya data.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Umwami aramubaza ati: “Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja ari he?” Siba aramusubiza ati: “Ubu ari i Yeruzalemu, kuko yibwira ko Abisiraheli bazamwimika agahabwa ingoma ya sekuru.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Umwami aramubaza ati: “Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja ari he?” Siba aramusubiza ati: “Ubu ari i Yeruzalemu, kuko yibwira ko Abisiraheli bazamwimika agahabwa ingoma ya sekuru.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 16:3
13 Iomraidhean Croise  

Umwami abwira Siba, ati «Kuva ubu, ibintu byose bya Mefibosheti ni ibyawe.» Nuko Siba aravuga ati «Dore mpfukamye imbere yawe! Nkomeze kukubaho umutoni, mwami mutegetsi wanjye.»


Ubeshyera mugenzi we rwihishwa, nzamucecekesha. Abasuzugura abandi n’abirata, abo sinzabihanganira.


Ni umuntu utabunza akarimi, ntagirire abandi nabi, cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.


Bwarangose nk’amazi umunsi wose, bunkoraniraho icyarimwe uko bungana.


Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.


Nguko uko bigendekera umuntu wese urarikira iminyago: ageza n’aho yinyaga ubuzima bwe bwite.


Uhamya ibinyoma azarimbuka, ariko utega amatwi, azahabwa ijambo arihorane.


Mwikwisunga bene wanyu cyangwa ngo mwiringire incuti, ndetse n’imbere y’uwo upfumbase uritondere ijambo rivuye mu kanwa kawe,


Bariyimbire, kuko bakurikiye inzira ya Kayini; inyungu ikabashuka, bakagwa mu buyobe bwa Balamu, kandi bakarimbuka kuko bivumbagatanyije nka Kore.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan