Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 16:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dawudi yari amaze kurenga gato impinga y’umusozi, Siba umugaragu wa Mefibosheti aramusanganira n’indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, amaseri ijana y’imizabibu yumye, imbuto ijana z’umwero n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Dawidi amaze kurenga mu gahinga ho gato, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti azanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko, kandi zikoreye amarobe y'imitsima magana abiri n'amasere y'inzabibu zumye ijana, n'ayandi ijana y'imbuto zo mu cyi n'imvumba ya vino.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Dawidi amaze kuminuka umusozi, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti aje kumusanganira. Yari ashoreye indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, n'amaseri ijana y'imizabibu yumye n'imbuto ijana z'imitini, n'uruhago rw'uruhu rurimo divayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Dawidi amaze kuminuka umusozi, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti aje kumusanganira. Yari ashoreye indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, n'amaseri ijana y'imizabibu yumye n'imbuto ijana z'imitini, n'uruhago rw'uruhu rurimo divayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 16:1
17 Iomraidhean Croise  

Dawudi azamuka mu nzira ijya ku musozi w’imizeti, yazamukaga arira, apfutse mu mutwe kandi agenza ibirenge bisa. Abantu bari bamuherekeje na bo barariraga kandi bapfutse mu mutwe, bazamuka barira.


Ubwo Dawudi yari ageze mu mpinga y’umusozi, aho basengera Imana, maze Hushayi w’i Aruki arahatunguka, ikanzu ye yatanyaguritse kandi n’umutwe we wuzuye umukungugu.


Shimeyi mwene Gera, Umubenyamini w’i Bahurimu, yihutira kumanukana n’Abayuda gusanganira umwami Dawudi.


Barizilayi w’Umugilihadi yari yaramanutse i Rogelimu, yambukana n’umwami Yorudani, amusezereraho hafi ya Yorudani.


Bamazeyo iminsi itatu, basangira na Dawudi ibiribwa n’ibinyobwa, kuko abavandimwe babo bari babateguriye byose.


Icyo umuntu atanze kimuhesha inzira, kikamugeza imbere y’abakomeye.


Jyewe nzaguma i Misipa, mbahakirwe ku Bakalideya baza iwacu, naho mwebwe, muzasarure imizabibu n’imbuto n’amavuta, muhunike maze mwigumire mu migi murimo.»


Nuko Abayuda bose baturutse aho bari baratatanyirijwe hose, bageze mu gihugu cya Yuda kwa Gedaliyahu i Misipa, basarura imizabibu myinshi n’imbuto nyinshi.


Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yanyeretse igitebo cyuzuye imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.


Nta bwo ndagowe! Meze nk’abasaruzi bo mu cyi, cyangwa nk’abahumbahumba mu gikorera cy’imizabibu; nyamara nta n’iseri na rimwe ryo kurya, cyangwa akabuto gasigaye mu two nakundaga cyane!


Nutirimuka aho ngaho, uzagera ku giti cy’umushishi w’i Taboru. Uzahahurira n’abagabo batatu bazamuka bajya gusenga Imana i Beteli, umwe azaba ahetse abana b’ihene batatu, undi atwaye imigati itatu, naho uwa gatatu yikoreye uruhago rw’uruhu rurimo divayi.


Yese afata indogobe, ayihekesha imigati, umwana w’ihene n’umufuka w’uruhu urimo divayi, maze abiha Dawudi ngo abishyire Sawuli.


Nuko Abigayila agira bwangu, afata imigati magana abiri, impago ebyiri z’impu zuzuye divayi, intama eshanu zitetse neza, ingero eshanu z’ingano zikaranze, amaseri ijana y’imizabibu yumye n’utugati magana abiri tw’imbuto z’umutini, abishyira ku ndogobe,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan