2 Samweli 15:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu2 Mu gitondo cya kare, Abusalomu akazinduka, agahagarara ku nzira hafi y’umuryango w’urugi. Uko haje umuntu ufite urubanza agomba kujya ibwami kuburana, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati «Uri uwo mu wuhe mugi?» Undi akamusubiza ati «Umugaragu wawe ni uwo mu muryango uyu n’uyu wa Israheli.» Faic an caibideilBibiliya Yera2 Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rw'irembo ku karubanda, maze umuntu wese iyo yabaga afite urubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati “Uri uwo mu wuhe mudugudu?” Na we ati “Umugaragu wawe ndi uwo mu muryango naka wa Isirayeli.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D2 Abusalomu yajyaga azinduka agahagarara ku nzira yinjira mu irembo ry'umurwa. Umuntu wese uhanyuze afite urubanza agiye kuregera umwami, Abusalomu akamuhamagara akamubaza aho aturuka. Undi akamusubiza ati: “Databuja, nturutse mu muryango runaka w'Abisiraheli.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana2 Abusalomu yajyaga azinduka agahagarara ku nzira yinjira mu irembo ry'umurwa. Umuntu wese uhanyuze afite urubanza agiye kuregera umwami, Abusalomu akamuhamagara akamubaza aho aturuka. Undi akamusubiza ati: “Databuja, nturutse mu muryango runaka w'Abisiraheli.” Faic an caibideil |