Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 14:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Nuko rero, uwo mugore w’i Tekowa asanga umwami, yitura hasi yubamye ku butaka, aramuramya maze aravuga ati «Ntabara, mwami wanjye!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Nuko uwo mugore w'i Tekowa agitangira kuvugana n'umwami yikubita hasi yubamye, aramuramya aravuga ati “Ntabara nyagasani.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Uwo mugore w'i Tekowa asanga umwami, amwikubita imbere yubamye aramubwira ati: “Nyagasani ntabara!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Uwo mugore w'i Tekowa asanga umwami, amwikubita imbere yubamye aramubwira ati: “Nyagasani ntabara!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 14:4
9 Iomraidhean Croise  

Ku munsi wa gatatu, haza umuntu aturutse mu ngando kwa Sawuli, imyambaro ye yatanyaguritse, kandi umutwe we wuzuyemo umukungugu. Nuko ngo agere kwa Dawudi amwikubita imbere aramupfukamira.


Yowabu agwa hasi yubamye, arapfukama ashimira umwami. Aravuga ati «Jyewe umugaragu wawe, uyu munsi menye ko ndi umutoni ku mwami umutegetsi wanjye, kuko wakoze icyo umugaragu wawe yagusabye.»


Umwami ni ko kumubaza ati «Ni ibiki?» Aramusubiza ati «Nta bwo! Ndi umupfakazi, umugabo wanjye yarapfuye.


Ahimasi atera hejuru abwira umwami, ati «Gira amahoro!» Nuko apfukama yubamye ku butaka imbere y’umwami, aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho, Imana yawe, wagukijije abari baguhagurukiye, mwami mutegetsi wanjye!»


Umuhungu amaze kugenda, Dawudi ava iruhande rwa rya buye aho yari yihishe, yitura hasi yubamye, amwikubita imbere incuro eshatu; maze barahoberana, bombi baririra icyarimwe kugeza ubwo Dawudi ahogora.


Nuko Abigayila akirabukwa Dawudi, amanuka bwangu ku ndogobe, agwa yubamye imbere ya Dawudi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan