Umwami aramubaza ati «Mbese ni ikiganza cya Yowabu kikuyobora muri ibyo byose?» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye ubugingo bw’umwami umutegetsi wanjye, ko nta muntu ushobora kunyuza ukubiri n’ibyavuzwe n’umwami umutegetsi wanjye. Koko rero, ni umugaragu wawe Yowabu wabintegetse, kandi ni na we wabwiye umuja wawe ibyo agomba kuvuga byose.